Lionel Messi yongeye gukinira Inter Miami nyuma yo gukira imvune, atsinda igitego nyuma y’iminota ibiri yinjiye mu kibuga, agafasha ikipe ye gutsinda Philadelphia Union ibitego 2-.1.
Messi yari amaze iminsi adakina
kubera imvune yagize ku mukino wa shampiyona ya Major League Soccer (MLS) wa
tariki 16 Werurwe, aho Inter Miami yatsinze Atlanta United ibitego 2-1. Iyi
mvune yatumye atabasha gukinira Argentina mu mikino y’amajonjora y’Igikombe
cy’Isi.
Ku mukino wa Philadelphia, Inter Miami
yafunguye amazamu ku munota wa 23, ubwo Robert Taylor yatsindaga igitego nyuma
yo guhabwa umupira na Benjamin Cremaschi, wari watanze umupira mwiza nyuma y’ubuhanga
bwa Jordi Alba.
Messi yinjijwe mu kibuga ku munota
wa 55, maze nyuma y’iminota ibiri atsinda igitego gikomeye ku mupira yahawe na
Luis Suárez. Yatsinze akoresheje ishoti ryo n’ukuguru kw’iburyo, umupira ujya
mu nguni y’inyuma. Philadelphia yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota
wa 80 binyuze kuri Daniel Gazdag.
Miami ikomeje kwitwara neza muri
shampiyona, kuko kugeza ubu itaratsindwa, ikaba iri ku mwanya wa mbere muri Eastern
Conference n’amanota 13 mu mikino itanu. Umutoza Javier Mascherano yavuze
ko bahisemo kudatangirana na Messi kugira ngo bamurinde imvune.
Umukino we wa mbere avuye mu mvune Lionel Messi yatsinze igitego
TANGA IGITECYEREZO