RURA
Kigali

RSB mu rugamba rwo kurwanya iminzani iteza ibihombo abacuruzi n'abaguzi - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/03/2025 20:34
1


Mu rwego rwo kwirinda ubujura n'ubucuruzi butanoze butera igihombo abaguzi n’abacuruzi, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gikomeje ubukangurambaga n'igenzura ku minzani ikoreshwa mu bucuruzi.



Ibi ni byo byagarutsweho mu bugenzuzi bwakozwe na RSB mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, aho basuye sitasiyo icuruza lisansi na gaze, bareba niba iminzani ikoreshwa yubahiriza ibipimo byemewe.  

Kabalisa Placide, umukozi mu ishami rishinzwe ingero n’ibipimo muri RSB, yasobanuye ko mu bugenzuzi bakora, bareba niba iminzani ikoreshwa mu bucuruzi bunyuranye ikora neza kandi yujuje ubuziranenge. Iyo basanze umunzani ufite ibipimo nyabyo, bawushyiraho ikirango cya RSB kibyemeza, bityo bigaha icyizere abaguzi ko ibyo baguze byuzuye.  

Yagize ati: “Tubagenzura mu kwezi kwa Mutarama tukongera mu kwa Nyakanga, ni ukuvuga nyuma y’amezi atandatu. Iyo umuntu acuruje atagira kiriya kirango, ahanishwa amande ari hagati ya 500,000 Frw na 2,000,000 Frw nk'uko amategeko abiteganya.”

Murinzi Céléstin, uyobora sitasiyo ya Kobil i Karongi, yavuze ko kugira ngo abakiriya babeho batekanye, bereka buri mukiriya ko bafite icyemezo cya RSB, ndetse bakabanza gupima gaze cyangwa lisansi mbere yo kuyigurisha.

 Ati: “Ntabwo bikunze kubaho ko abakiriya banenga gaze yacu, kuko mbere yo kuyibaha turayipima tukabereka ibiro nyabyo.”

Irizerwa Emmanueline, Umuyobozi mu Ishami Rishinzwe Ibipimo n’Ingero muri RSB, yasobanuye ko kudakurikiza ibipimo byemewe bishobora guteza ibibazo bikomeye, harimo no guturika kw’amacupa ya gaze kubera uburemere burenze ubwo icupa ryemerewe gupakira.  

Ati: “Tuba tugira ngo niba usabye ibilo 15 uhabwe ibilo 15, niba usabye ibilo 20 uhabwe ibilo 20. Kubera ko Gaz ari ikintu gikoreshwa cyane mu ngo z'Abanyarwanda, tubikora kugira ngo dufashe muri ubwo bucuruzi.”

Muri gahunda yo gukumira ayo makosa, RSB isaba abaguzi gusuzuma neza ko Gaz baguze yujuje ibiro basabye, bakareba niba umunzani ukoreshwa ufite ikirango cya RSB.

Irizerwa yongeyeho ati: “Iyo umuturage abonye ibiro bidahuye n’ibyo yishyuye, yemerewe kwanga iyo Gaz no kubimenyesha RSB.”

Murinzi Céléstin yavuze ko mbere yo kugura Gaz, abaguzi bashishikarizwa kuyipimisha kugira ngo hatabaho impaka nyuma. Ati: “Uje gutwara Gaz turayimupimira. N’iyo atabisabye natwe ubwacu turabikora, kugira ngo adashidikanya ku byo aguze.”

RSB isaba abacuruzi gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge

Kabalisa Placide yavuze ko umucuruzi wese ucuruza Gaz agomba kugira umunzani wagenzuwe na RSB, kandi ukagira ikirango cy’ubuziranenge. Iyo umuguzi asanze Gaz ye itujuje ibipimo byanditseho, yemerewe kwanga kuyitwara no kubimenyesha RSB.  

Ni mu gihe Abaturarwanda bose basabwa kwita ku bipimo n'ingero mu bikorwa byabo bya buri munsi, byaba iby'ubucuruzi, inganda, ubuhinzi, ubworozi n'ibindi, bazirikana kureba niba ibipimo byuzuye mu rwego rwo kurema icyizere mu baguzi.

Abaguzi bashobora gutanga ibitekerezo cyangwa ibirego ku bucuruzi budakurikiza ibipimo byemewe binyuze ku murongo utishyurwa wa RSB wa 3250 cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zemewe z’iki kigo.  

RSB yibutsa ko ikirango cyayo ku munzani kimara umwaka umwe, bityo abacuruzi bagomba kugenzurirwa buri mwaka kugira ngo bakomeze gutanga serivisi zizewe kandi zifitiwe icyizere.  

Iki gikorwa cy'ubukangurambaga gikomereje mu turere dutandukanye, aho RSB izakomeza gusura sitasiyo, ingand n’amasoko kugira ngo abaguzi bahabwe ibicuruzwa bifite ubuziranenge, birinde igihombo, ndetse hirindwe n'ibindi bibazo byose byaterwa n'ubucuruzi butanyuze mu mucyo.

RSB iri mu bukangurambaga bwo kurwanya iminzani idakora neza kuko iteza igihombo gikomeye umuguzi n'umucuruzi

Kabalisa Placide ukorera RSB, yatangaje ko buri mwaka hagenzurwa iminzani hagamijwe kureba niba igikora neza kandi yujuje ubuziranenge

Umuyobozi mu ishami rishinzwe ibipimo n'ingero muri RSB, Irizerwa Emmanueline yavuze ko kudakurikiza ibipimo byemewe mu bucuruzi bishobora guteza ibindi bibazo bikomeye 

Amategeko avuga ko umucuruzi ufashwe akoresha umunzani utagira ikirango cya RSB ahanishwa amande ari hagati y'ibihumbi 500Frw na miliyoni 2Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harerimana Edouard3 days ago
    Ibi byari bikwiye gukorwa vuba no mubuhinzi,kuko abahinzi barashize bibwa kubera iminzani ukoresha amabuye umuturage wese atapfa kubara ugasanga ari ukumugenera. Hakaba hasabwa buri mucuruzi wimyaka gukoresha umunzani wa electronique kuko wo urorishye kuwukoresha kubantu benshi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND