Umupolisi wa Metropolitan Police mu Bwongereza, PC Shabul Miah, yirukanywe nyuma yo gusanga yarakoresheje telefone y’akazi yandikira indaya n’abakora umwuga wo kwigurisha, rimwe na rimwe akabikora ari mu kazi.
Nk’uko
byatangajwe mu nama yiga ku myitwarire y’abapolisi, Miah yandikiranye n’abantu
benshi bari kuri nimero zanditse ku mbuga z’abakora uwo mwuga, hagati ya 5 Mata
na 12 Ukwakira umwaka ushize. Ibi byatumye ashinjwa imyitwarire idahwitse no
kutubahiriza amabwiriza ya Polisi.
Nyuma
yo kwisobanura, umuyobozi wungirije wa Polisi, Laurence Taylor, yavuze ko
imyitwarire ya PC Miah yashoboraga kugira ingaruka mbi, kuko yari ashobora
gukoresha nabi umuntu ufite intege nke cyangwa gutera inkunga ibyaha by’ubugizi
bwa nabi.
Nubwo
nta bimenyetso byagaragaje ko yigeze ahura n’abo yandikiraga, urukiko rwasanze
yari afite umugambi wo kubikora, kandi ibi byashoboraga gutuma yinjira mu
bibazo bikomeye birimo no gushorwamo n’abagizi ba nabi cyangwa gukoresha nabi
umwanya we mu kazi.
PC
Miah yemeye ko yandikiranye n’izo ndaya, ariko ahakana ko yari afite gahunda yo
guhura nazo. Yavuze ko yabikoze ashaka kwirinda ibitekerezo byo kwiyahura, gusa
ntiyatanze ibimenyetso by’ubuvuzi byemeza ibyo avuga.
Kubera
iyi myitwarire idakwiye umupolisi, yahise yirukanwa nta nteguza, kandi ashyirwa
ku rutonde rw’abatemerewe kongera gukora muri Polisi mu Bwongereza.
TANGA IGITECYEREZO