Nubwo u Rwanda rufite ubutaka butoshye n’ikirere kibereye ubuhinzi, haracyari imbuto n’imboga nyinshi zitumizwa mu mahanga. Kugeza ubu, haribazwa ikibura ngo igihugu cyihaze ku musaruro w'ibi biribwa bikenewe kugira ngo ubuzima bw'Abanyarwanda burusheho kugenda neza.
Ubukangurambaga bwa 'Zamukana Ubuziranenge' buri gukorwa na RSB ku bufatanye na MINAGRI na NCDA bwakomereje mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025.
Bwibanze ku kongera ubumenyi ku buziranenge bw’imbuto n’imboga mu rwego
rwo gukomeza guteza imbere uru rwego no kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu
mahanga. Abacuruzi, abagemura amahoteli na resitora bakanguriwe gukurikiza
amabwiriza y'ubuziranenge kugira ngo barusheho kubona isoko rinini kandi
rihamye.
Iterambere ry'ubuhinzi
bw'imboga n'imbuto
U Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo n’amahoteli, bikaba byaraguye isoko ry’imboga n’imbuto.
Nubwo
umusaruro w'imbuto n'imboga wiyongereye, haracyakenewe ishoramari rihagije
kugira ngo hamenyekane uburyo bwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Umuyobozi wungirije wa
Kivu Serena Hotel, Leon Munyeshuri yagize ati: "Igihugu cyacu cyateje
imbere ubukerarugendo n'amahoteli. Dufite isoko ryagutse rwose. Mbere
byaragoranaga kubona umusaruro uhagije w'imbuto n'imboga, ariko ubu uraboneka.
Hakenewe gukomeza gushora imari kugira ngo tugabanye ibitumizwa mu
mahanga."
Ku ruhande rwe, Karigirwa
Rehema, uranguza imboga n'imbuto kuri Kivu Serena Hotel, yavuze ko ubuziranenge
ari ingenzi cyane mu bucuruzi bwe. Ati: "Ngemurira hoteli z’inyenyeri 4 na
5 imbuto n’imboga, kandi badusaba ko tubaha ibyujuje ubuziranenge. Gahunda ya Kwihaza iziye igihe kuko dukenera guhugurirwa ibisabwa."
Rwabutogo Jeanne,
umuyobozi w’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yashimangiye ko
gahunda ya Kwihaza ari ingenzi kuko igamije gufasha abacuruzi kubona umusaruro
uhagije mu Rwanda.
Yagize ati: “Turishimira imbaraga Leta ikomeje gushyira mu kongera umusaruro w'imboga n'imbuto. Ubu imbuto zera mu Rwanda tubasha kuzibona iyo ari igihe cy'umwero wazo, ariko hari izindi tugikenera gutumiza hanze.”
Hakizimana Bella
Naivasha, umukozi wa RSB, yavuze ko kutita ku buziranenge bw’imbuto n’imboga
bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
Ati: “Ibyo dukora mu
ruhererekane rw’ibiribwa bigamije kubungabunga umusaruro kuva mu murima kugera
ku muguzi wa nyuma, harimo n’abashaka kuwongerera agaciro.” Yongeyeho ko imbuto
n’imboga ari ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, ariko bishobora kwangirika
vuba iyo bititaweho neza.
Kabanguka Nathan ukora mu
ishami rishinzwe imirire, isuku n’isukura muri NCDA, yavuze ko imboga n’imbuto
ari ingenzi cyane ku buzima, kuko zirinda indwara kandi iyo zifite ubuziranenge
ziba nk’umuti.
Yagize ati: "Ubumenyi bujyanye no kurya imboga n’imbuto bugenda buzamuka, ariko ntiburagera 100%. Turacyashishikariza umuryango nyarwanda, cyane cyane abana, abadamu batwite n’abonsa, kwihata imboga n’imbuto kuko bifasha kurinda indwara zitera imirire mibi."
Yanagaragaje ko kwinjiza imboga n’imbuto mu ifunguro
rya buri munsi ari ingenzi, kuko zifitiye umubiri akamaro kurusha ibindi
biribwa bisanzwe.
Gahunda ya Kwihaza
n'iterambere ry'ubuhinzi mu Rwanda
Gahunda ya Kwihaza, yatangijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), LuxDev na Enabel, igamije guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’ubworozi bw’amafi.
Iki gikorwa kigamije kongerera ubushobozi abahinzi bato binyuze mu mahugurwa no gushyiraho ibigo by’ubushakashatsi bizafasha kongera umusaruro no kuwuhuza n’amabwiriza y’isoko.
Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2023 ikaba izageza mu 2026,
ifite intego yo kugabanya umusaruro w’ibiribwa uva mu mahanga, kwihutisha
iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ubuziranenge no guteza imbere isoko ry’imbere mu
gihugu n’iry’Akarere.
Iyi gahunda izafasha gukemura ibibazo byagaragaye mu buhinzi bw’imbuto, imboga n’ubworozi bw’amafi, birimo umusaruro muke, kubura ubushobozi mu bya tekiniki, kutagira ububiko bugezweho n’ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha umusaruro.
Nanone kandi, izibanda ku kongera amahirwe y’ishoramari muri uru rwego, ishyigikire abahinzi bato, imiryango iciriritse, ndetse n’urubyiruko rukora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.
Nk’uko byagarutsweho n’Uhagarariye EU mu Rwanda, iyi gahunda izagira
uruhare mu gushyiraho uburyo burambye bwo kongera umusaruro, kubungabunga
ubuziranenge no guhanga imirimo mishya mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Ubuhinzi nk’inkingi
y’iterambere rirambye
Leta y’u Rwanda ikomeje
gushyira imbere iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi y’iterambere
rirambye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu rwego rwo kongera
ubuziranenge bw’ibiribwa, by’umwihariko imbuto, imboga n’ibikomoka ku bworozi
bw’amafi, hashyizweho amabwiriza agamije kunoza imikorere y’uru rwego.
Gahunda ya Kwihaza ni
imwe mu nzira zigamije gufasha abahinzi bato kwiteza imbere, bikajyana no
kugabanya umusaruro u Rwanda rutumiza mu mahanga, bityo bigafasha igihugu
kwihaza ku biribwa byiza kandi byujuje ubuziranenge.
Abanyarwanda bashishikarizwa gucuruza no kurya imboga n'imbuto byujuje ubuziranenge
TANGA IGITECYEREZO