RURA
Kigali
19.7°C
20:56:33
April 1, 2025

Banabyumvise bampitana! Chairman wa APR FC agaruka ku byo gukoresha amarozi ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/03/2025 10:45
0


Chairman w'ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibyo gukoresha amarozi batabijyamo kuko bitari mu ndangagaciro zabo ndetse avuga ko ubuyobozi buramutse bwumvise ko yabigiyemo bwamuhitana.



Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na B&B Kigali FM cyagiye hanze ku munsi w'ejo. ‎‎Chairman wa APR FC abajijwe ku bijyanye no kuba adatewe ubwoba n'uko Rayon Sports imuri imbere ikaba izamutwara igikombe, yavuze ko nta bwo afite bitewe n'uburyo ikinamo.

‎Yagize ati: "Njyewe ukuntu Rayon Sports ikina ariko njyewe mbirebera mu makipe yacu yose turacyafite ikibazo niba warabonye n’ikipe y’igihugu yacu ukuntu ikina twese turakina ibintu bimwe.

‎‎Urumva ko indwara ni imwe kuri twese, ubwo rero ntabwo wambwira ngo Rayon Sports hari icyo ikina kundusha mu kibuga kuko umukino yakinnye n’uw'ejo biratandukanye rero iyo mbibona nta bwoba mfite. 

‎Harasabwa kureba ngo harabura iki ku rwego turiho kugira ngo urwego turiho rutere imbere. Mu mikino 9 isigaye bashobora gutakaza amanota".

‎‎Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko kuba abayobozi ba Rayon Sports bwarahagurutse muri iyi minsi nta kinini bivuze cyane kubera ko ibintu utubatse mu mezi 6 utacyubaka mu mikino 9.

‎‎Yagize ati: "Ikintu utubatse mu mezi 6 ntabwo wacyubaka mu mikino 9 aho niho ntafitiye ubwoba. Bahaguruka bagira, bazajya se mu kibuga? Nzajya se mu kibuga?. 

‎‎Ikigaragara ntabwo mfite ubwoba kuba bahugurutse ahubwo abantu nabona badufitiye akamaro kuri ubu ni abatoza haba uwa Rayon Sports natwe nibo bonyine bafite urufunguzo rugana ku gikombe ariko kumbwira ngo ndahagurutse ngire icyo nahindura byaba ari bya bindi njya numva ngo hari n’abemera amarozi ariko njye ntabwo nyemera cyangwa andi maguya ataduteza imbere".  

‎‎Yavuze ko bigendanye n'ubushobozi bw'abakinnyi be n'umutoza akagira ibyo ahindura bazaba aba mbere. Ati: "Njyewe uko ikipe yanjye APR FC nyobora n’ubushobozi bw’abakinnyi mfite, umutoza nawe mu bushobozi afite nk'uko mbyemera agize ibyo yahindura twaba aba mbere".

‎Chairman wa APR FC abajijwe niba yemera amarozi ajya avugwa mu mupira w'u Rwanda, yavuze ko atebyemera ndetse ko atabijyamo bijyanye n'indagaciro zabo. ‎‎Ati: "Mu ndangagaciro za APR FC twe dufite inshingano nk’ebyiri zikomeye mu mupira w’amaguru ari zo gutegurira igihugu no gutegurira ikipe. Ntabwo najya mu kwiba ngo tuzagire abakinnyi beza.

‎Niba ujya ubona APR FC mu myaka yose yabayeho igira abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu kandi ibyo ni ukubera izo ndangagaciro tutajya tujya mu bintu nk'ibyo ngibyo".  

‎‎Yanavuze ko ibyo babigiyemo baba bataye inshingano z'ubuyobozi bukuru bw'igihugu ndetse ashimangira ko abayobozi baramutse bumvishe ko babigiyemo bamuhitana.

‎‎Ati: "Rero ntabwo twajya muri ayo mafuti, tuyagiyemo twaba dutaye inshingano z’ubuyobozi bukuru bwacu kandi muzi ko APR FC aho ikomoka murahazi, ni umuyobozi wacu w’igihugu, Perezida wa Repubulika ni we byaturutseho ubwo rero sinzi ko nabijyamo ngo njye kuzana amanyanga adakunda naba nkoze ishyano. 

‎‎Njya numva babivuga ariko nkanjye Chairman n’inshingano mfite nabo mpagarariye ubwo ibyo bintu mbikoze navuga iki?. ‎‎Ubwo ibyo mbikoze naba nishe abakinnyi, niciye APR FC izina binavuzwe ni umuntu waba uduharabika cyangwa akabikora ku giti cye ariko ubuyobozi bwacu bunabyumvise bwampitana".

‎‎Kugeza ubu ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 4 na Rayon Sports ya mbere gusa yo ifite umukino kuri iki Cyumweru na Vision FC.

‎‎Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu niramuka itsinze uyu mukino harahita hasigaramo ikinyuranyo cy'inota rimwe nyuma y'uko ku munsi w'ejo Rayon Sports itsinzwe na Mukura VS.

Chairman wa APR FC avuga ko adatewe ubwoba na Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND