Madamu Jeannette Kagame yashimiye byimazeyo Maria Malagardis, umwanditsi akaba n'umunyamakuru w’Umufaransa, wagize ubutwari bwo kwandika igitabo "Avant la Nuit", kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kikanagaragaza ukuri kw’ibyabereye mu Rwanda.
Ni igitabo cyamuritswe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, mu Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library - KPL), ku Kacyiru.
Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yashimiye Malagardis ku bw’umurimo ukomeye yakoze wo gusigasira amateka no guhangana n’abagoreka ukuri.
Yagize ati: "Ndagushimira cyane kuba ijwi ridasobanya kandi riboneye muri ibi bihe aho urusaku rw'ibihuha, inyungu za politiki zibogamye, ivangura n’ubugome bigerageza kwigarurira itangazamakuru. Warakoze guha amateka yacu agaciro, no kwibutsa ko Jenoside ari isomo rikomeye rifitiye umumaro ku isi yose n'ubuzima bwa muntu.”
Maria Malagardis:
Umunyamakuru wagize uruhare mu gusigasira ukuri
Maria
Malagardis ni umwanditsi akaba n'umunyamakuru wa Libération, ikinyamakuru cy’Abafaransa
kizwiho gutangaza inkuru zicukumbuye ku bibazo mpuzamahanga. Yamaze imyaka
myinshi akora inkuru zirebana n’Afurika, cyane cyane izijyanye n’intambara,
imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu.
Mu gitabo "Avant la Nuit", Malagardis agaragaza ko Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, atari igikorwa cyabaye gitunguranye, ahubwo ko yakozwe hagendewe ku mugambi wateguwe igihe kirekire. Yerekana uko Leta yariho icyo gihe yateguye
Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa, n’uburyo amahanga yananiwe kuyihagarika.
Iki gitabo gikubiyemo
ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inyandiko za bamwe mu batangabuhamya, ubushakashatsi
bw’abanyamateka, ndetse n'isesengura ryimbitse ry'ukuntu u Rwanda rwanyuze muri
ayo mateka mabi ariko rugashobora kwiyubaka.
Ubutwari bwo guharanira
ukuri
Kubera ibikorwa bye byo
guharanira ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Maria Malagardis yahuye n’imbogamizi zitandukanye, harimo
abapfobya n’abahakana Jenoside bagiye bamugabaho ibitero. Icyakora, ibyo ntibyigeze
bimuca intege, kuko yakomeje kuba ijwi rikomeye riharanira ukuri.
Igitabo "Avant la Nuit" ni intambwe ikomeye mu guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha amahanga gusobanukirwa ukuri ku byabaye mu Rwanda.
Kubera iki gikorwa cye
cy’indashyikirwa, Madamu Jeannette
Kagame yamushimiye nk’umwe mu banditsi bagize uruhare rukomeye mu
kurwanya ibinyoma no gusigasira amateka.
Muri iki gihe isi ihura
n’ibihuha byinshi, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, igitabo cya Maria Malagardis ni igihamya cy’uko amateka atagomba kwibagirana cyangwa kugorekwa, ahubwo
agomba gusigasirwa kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
TANGA IGITECYEREZO