Nubwo u Burusiya buba igihugu gifite ubucuruzi buto muri Afurika ugereranyije n’ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa Ubushinwa, inyungu z’ubukungu z’iki gihugu muri Afurika, kimwe n’ibindi bihugu bikomeye, zishingiye ku by’ingenzi birimo intwaro, amabuye y’agaciro n’ingufu.
Mu nkuru y’uyu munsi, Business Insider Africa igaragaza ibihugu 10 bya Afurika byaguze intwaro nyinshi mu Burusiya. Iyi mibare yatanzwe n'Ubushakashatsi bwa Grey Report niyo iza ku isonga muri uru rutonde. Ibihugu 10 bya Afurika byaguze intwaro nyinshi mu Burusiya.
1. Algeria yaguze intwaro 12,333
2. Misiri yaguze intwaro 4,823
3. Sudani yatumijeyo intwaro 989
4. Angola yaguzeyo intwaro 652
5. Uganda yatumijeyo intwaro 642
6. Etiyopiya yaguzeyo intwaro 615
7. Nigeria yatumijeyo intwaro 314
8. Maroke yaguzeyo intwaro 156
9. Eritrea yatumijeyo intwaro 130
10. Libya yaguzeyo intwaro 90
Nubwo umubano w’ubukungu hagati y'u Burusiya n’ibihugu bya Afurika utari ku rwego ruhambaye ugereranyije n'uw'ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa Ubushinwa, abasesenguzi bavuze ko uretse mu bukungu, Uburusiya bufite imbaraga zikomeye mu bya politiki ku mugabane wa Afurika.
Hari kandi amasezerano menshi yo gufatanya mu bya gisirikare hagati y'Uburusiya n’ibihugu bya Afurika. Ibi bisanzwe binyura mu gushyira ingabo za Wagner mu bihugu bimwe bya Afurika, nk'uko raporo ya Grey Zone ibivuga.
Mu gihe intambara y’Uburusiya yateye muri Ukraine imyaka itatu ishize, bigaragara ko ishyirwa mu bikorwa ry’ubucuruzi bw’intwaro ryazahaye, aho ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Ubushakashatsi ku Mbaraga za Gisirikare (SIPRI) bugaragaza ko intwaro Uburusiya bwohereza ku bindi bihugu byagabanutse ku kigero cya 50% hagati ya 2019 na 2023 ugereranyije n’imyaka yashize.
Ariko, nubwo ibicuruzwa by’intwaro ziva mu Burusiya byagabanutse, ibihugu bimwe bya Afurika biracyafite intwaro nyinshi zitangwa n' Uburusiya. Ibi bihugu bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.
Ibihugu byinshi byagiye byinjira mu masezerano n'Uburusiya aho hagati yabo hasinywe amasezerano yo gukorana mu bya gisirikare. Ibi bisanzwe bijyana n'ikigero cyo kohereza ingabo za Wagner mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika. Uru ni urugero rw’uburyo Uburusiya bukomeza kubaka ububasha bwa politiki n’ubugenzuzi bw’igisirikare ku mugabane wa Afurika.
TANGA IGITECYEREZO