RURA
Kigali

Nakora iki kugira ngo mbashe kwigirira icyizere mu buzima?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:26/03/2025 19:54
0


Kwigirira icyizera ni ingenzi mu buzima, bituma urushaho kwishima ndetse bikanagufasha gukora cyane no kugera ku ntsinzi. Niba ushaka kurushaho kwigirira icyizere, hari intambwe ushobora gukurikiza zikagufasha kubigeraho. Izo ntambwe zirimo kwita ku buzima bwawe, kubaho ubuzima bufite intego n’ibindi.



Ukunze kumva abantu bakomeye bavuga ibintu byabafashije kugera aho bageze ubu, aho bakuze kugaruka ku kintu cyo kwigirira icyizere. Birashoboka ko wibaza uti “nakora iki kugira ngo mbashe kwigirira icyizere?” Ibi ntabwo ari ibintu bikomeye cyane, ndetse inkuru nziza ni uko wabigeraho byoroshye.

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Very Well isobanura uburyo bwiza wakoresha maze ukabasha kwigirira icyizere:

 Kwita ku Buzima Bwawe: Intambwe ya mbere ugomba gutera, ni ukwiyitaho, umubiri wawe, amarangamutima yawe n’imitekerereze yawe ukabiha agaciro gakomeye.

Ugomba kwibanda ku gukora ibikorwa bigufasha kwita ku buzima bwawe nko: Gukora imyitozo ngororamubiri, gukora ibikorwa bigishimisha, kuruhuka bihagije, ndetse no kwita ku kubana neza n’abandi.

Mu gihe utameze neza, ntabwo Wabasha no kumva wifitiye icyizere, kuko uhora wumva hari ikibura, ni byiza rero kwiyitaho.

 Ikindi ni uko ugomba kujya wiha intego mu buzima ndetse ugakora cyane ngo uzigereho: Ibi bitangira gahoro gahoro, ushyiraho intego zoroheje, maze ugashyiramo imbaraga mu bikorwa byagufasha kuzigeraho, na none wibuke kwishimira ibyo wagezeho, n’ubwo byaba ari bito ariko kubiha agaciro ukana byishimira bituma wumva ko uri umuntu w’agaciro kandi ko icyo wiyemeje wakigeraho, ni byiza rero kwishimira ibyo wagezeho.

Nanone kandi muri urwo rugendo rwo gukora cyane, ni ngombwa ko wigira ku makosa wakoze kugira ngo ubutaha utazayasubiramo. Aho kwigaya, ngo ucike intege uvuga ko ntacyo ushoboye kubera amakosa waba wakoze, ahubwo wihe icyizere cy’uko utazabyongera. Ibi bizagifasha kurushaho kwiremamo icyizere no gukora cyane kurushaho.

 Kugira ibitekerezo byiza: Aho guhora utekereza ibintu bibi, ahubwo hitamo gutekereza ibintu byiza, ibintu byinshi ubirebere mu buryo bwiza. Ibitekerezo byawe bigira uruhare mu buryo witwara, wiyumva n’uburyo ubonamo ibintu. 

Ni byiza rero guha agaciro ibintu byiza kurusha ibibi. Urugero ukibanda cyane kubyo ukora neza kuruta guhora witekerereza byabindi byakunaniye. Ibi bizagufasha kurushaho kumva wifitiye icyizere aho kwisuzugura.

Ikindi kandi ugomba kuzirikana ko kugerageza ibintu bishya bikungura ubumenyi, bizagufasha kurushaho kwigirira icyizere, tangira kujya ukora ibintu utari usanzwe ukora, na bya bindi wumva ko utabishobora ujye ubigerageza gahoro gahoro, bizagufasha kubitinyuka no kurushaho kubona ko ushoboye. Birashoboka ko wakora amakosa mu gihe uri kugera geza ibintu bishya, ariko amakosa azagufasha kwiga, no kwisubiraho.

Iga kuvugira mu ruhame no gutaga ibitekerezo byawe mu bantu benshi. Kuvugira imbere y’abantu benshi bizagufasha kurushaho kumenyera gutanga ibitekerezo byawe no kumva bifite agaciro kurushaho, akenshi iyo ubona abantu bangana uko bakumva kandi bakurikiye ibyo uvuga, bigitera ishema ukumva wigiriye icyizere kurushaho.

Kwiyubakamo icyizere bisaba igihe, ariko hamwe no gukurikiza izi nama bizagufasha kongera kwigenzura no gufata umwanzuro wo gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kongera ubumenyi, kwita ku buzima bwawe, kurushaho kwigirira icyizere no kumva wubashywe mu bandi.

Ibi ntabwo uzabigeraho mu gihe cy’umunsi umwe cyangwa ukwezi gusa, ahubwo hamwe no kubishyira mu ntego zawe, no gukurikiza izi nama, uzagenda urushaho kubaka icyizere mu buzima bwawe bwa buri munsi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND