RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/03/2025 9:04
0


Uyu munsi ni kuwa Gatandatu, tariki 22 Werurwe 2025, ukaba ari umunsi wa 82 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 284 ngo urangire.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1963: Alubumu ya mbere y’itsinda ry’abaririmbyi ry’Abongereza rya The Beatles bise 'Please Please Me,' yagiye hanze mu Bwongereza, ikaba iri muri Alubumu zagurishijwe cyane mu mateka y’umuziki.

2004: Umunyapalestine Ahmed Yassin akaba ariwe washinze umutwe wa Hamas yiciwemuri Gaza aho yapfanye n’abarinzi be 2, ndetse n’abandi baturage 9 b’abasivili mu gitero cy’indege cyagabwe na Israel.

Abantu bavutse uyu munsi:

1814Thomas Crawford, umuhanga mu gukora ibibumbano, akaba ariwe wakoze ishusho y’ubwigenge y’i New York nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1857.

1924Al Neuharth, umunyamakuru w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikinyamakuru cya USA Today nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2013.

1933Abulhassan Banisadr, Perezida wa mbere wa Iran.

1976: Reese Witherspoon, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika.

1980Shannon Bex, umuhanzikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika wamemenyekanye mu itsinda rya Danity Kane.

1981: Mims, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2004Ahmed Yassin, umunyapalestine washinze umutwe wa Hamas yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Basil, Darerca, Epaphrodite, Lea, Nicholas ndetse na Paul.

Uyu munsi ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku Isi (World Water Day)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND