Uyu munsi ni kuwa Gatandatu, tariki 22 Werurwe 2025, ukaba ari umunsi wa 82 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 284 ngo urangire.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Ibintu by’ingenzi
byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1963: Alubumu ya
mbere y’itsinda ry’abaririmbyi ry’Abongereza rya The Beatles bise 'Please Please Me,' yagiye
hanze mu Bwongereza, ikaba iri muri Alubumu zagurishijwe cyane mu mateka
y’umuziki.
2004:
Umunyapalestine Ahmed Yassin akaba ariwe washinze umutwe wa Hamas
yiciwemuri Gaza aho yapfanye n’abarinzi be 2, ndetse n’abandi baturage 9
b’abasivili mu gitero cy’indege cyagabwe na Israel.
Abantu bavutse uyu munsi:
1814: Thomas
Crawford, umuhanga mu gukora ibibumbano, akaba ariwe wakoze ishusho
y’ubwigenge y’i New York nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1857.
1924: Al Neuharth, umunyamakuru
w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikinyamakuru cya USA Today nibwo yavutse,
aza gutabaruka mu 2013.
1933: Abulhassan
Banisadr, Perezida wa mbere wa Iran.
1976: Reese
Witherspoon, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika.
1980: Shannon Bex, umuhanzikazi
akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika wamemenyekanye mu itsinda rya Danity Kane.
1981: Mims, umuraperi
w’umunyamerika yabonye izuba.
Abantu bitabye Imana uyu
munsi:
2004: Ahmed Yassin,
umunyapalestine washinze umutwe wa Hamas yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa
uyu munsi:
Ni umunsi
mukuru w’abatagatifu: Basil, Darerca, Epaphrodite, Lea, Nicholas ndetse na
Paul.
Uyu munsi ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku Isi (World Water Day)
TANGA IGITECYEREZO