Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yahawe igihembo mpuzamahanga kubera uruhare rwe mu miyoborere no guteza imbere abagore ku Isi.
Ni igihembo yahawe n'Umuryango wigenga uhuza abadipolomate hagamijwe guteza imbere umuco n'uburezi, Washington Education & Cultural Attache Association.
Yagiherewe
i Washington, DC, ubwo hizihizwaga Ukwezi kwahariwe Umugore. Ni ukwezi kwa
Werurwe kwizihizwa buri mwaka, mu rwego rwo gushimangira uruhare rw'umugore mu iterambere ry'isi no guharanira
uburenganzira bwe.
By’umwihariko, Umunsi mpuzamahanga w’Umugore
washyizweho n’umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’1972. U Rwanda rwatangiye
kuwizihiza kuva mu 1975. Ubusanzwe, uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki
ya 8 Werurwe.
Amb. Mukantabana
uhagarariye u Rwanda muri Amerika mu myaka irenga 10 ni muntu ki?
Amb
Mukantabana Mathilde, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ariko akurira mu
mahanga kubera ubuhunzi, by’umwihariko muri Amerika aho yabaye umwarimu imyaka
19 muri Leta ya California.
Amb.
Mukantabana yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye ku Mayaga, yiga
amashuri abanza i Nyanza.
Kubera
imyaka yigishije amateka muri Amerika, Amb. Mukantabana yamaze guhabwa inyito
ya Professor n’iki gihugu, aho byakomeje nyuma agirirwa icyizere n’Umukuru
w’Igihugu cy’u Rwanda, amuha guhagararira igihugu muri Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika.
Usibye
muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Amb. Mukantabana yanahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu nka Brazil, Argentine ndetse na Mexique, biherereye muri Amerika
y’Amajyepfo.
Umwaka ushize ubwo yaganiraga na Kigali Today akagaruka ku bikorwa akorera muri izo Leta, Amb. Mukantabana yaragize ati: “Nahawe
inshingano mu 2013, nyuma twagura imiryango y’Abanyarwanda muri Leta
zitandukanye, twubakiye ku batubanjirije, mbere hari imiryango itatu ariko ubu
tugeze ku miryango 29”.
Avuga
ko Abanyarwanda batuye muri Amerika abenshi bakorera imirimo itandukanye mu
Rwanda, irimo ibya tekinoloji, siyansi, abaganga, abikorera, abafunguye
amashuri mu Rwanda, ubworozi n’ibindi.
Ashimangira ko ibi bikorwa bakorera mu Rwanda bifasha abaturage b’u Rwanda, mu kuzamurana mu iterambere n’imibereho myiza.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde yahawe igihembo mpuzamahangaYashimiwe uruhare rwe mu miyoborere no guteza imbere abagore ku Isi
TANGA IGITECYEREZO