RURA
Kigali

Umunsi Chriss Eazy atandukana na Junior Giti, indirimbo na Kirikou ikabigenderamo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2025 10:26
0


Mu myaka ibiri ishize, Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti mu gusobanura filime ndetse na Rukundo Christian wamamaye mu muziki nka Chriss Eazy bemeranyije gutandukana bitewe n’uko batahuza mu bijyanye n’itumanaho.



Aba bombi bamaze imyaka itatu bakorana, umwe ari umuhanzi undi ari umujyanama. Ni urugendo ruherekejwe n’ibitaramo bakoreye hirya no hino mu gihugu, ndetse bashyize ku isoko indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye kugeza n’ubu. 

Ni imyaka yabaye myiza kuri Chriss Eazy kuko yamufashije kwisanga ku isoko ry’umuziki, ndetse yinjira ku rutonde rw’abahanzi bo guhangwa amaso. Ndetse, muri iki gihe ari kwitegura gukorera ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi birimo n’ibyo azahuriramo na Joeboy.

Junior Giti yavuze ko imyaka itatu ishize ari kumwe na Chriss Eazy atari inzira iharuye, kuko mu myaka ibiri ishize bigeze kwemeranya gutandukana bitewe na ‘Communication’.

Mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo Rwanda, Junior Giti yagize ati “Twigeze kubivamo njye nawe, igitangaje ntabwo twapfuye amafaranga kuko abenshi bajya bapfa amafaranga. Kuko njye na Chriss ukuntu tubana ntabwo tubara amafaranga, ahubwo ibivamo, kuko turi ku kigero cy’uko n’iyo ibyo dufite guhana byashize, nafata mu byanjye nkamuhereza, kuri twese gusangira ibyo dufite.”

Akomeza agira ati “Rero igitangaje nigeze kubivamo dupfuye ‘Communication’ kubera ko telefoni ye yagiye muri ‘silent’ ndamubura. Urumva abahanzi aba akeneye kuruhuka, telefoni agashyira ku ruhande, urumva Chriss Eazy n’ubwo ari umuhanzi ariko ubuzima bwo gutunganya ‘video’ nibwo abamo cyane.”

Junior Giti yavuze ko icyo gihe yahamagaye ku murongo wa telefoni Chriss Eazy aramubura bigera ubwo amubwira ati “Chriss Eazy urabizi nanjye mfite akazi kanjye nakoraga nataye kugirango ibi nabyo bikunde, rero reka nkureke nkorohereze, kujya nguhamagara buri munsi, bifate ubyikorere.”

Yavuze ko yatandukanye na Chriss Eazy bifata igihe kinini, kugeza ubwo n’indirimbo ‘Lala’ Chriss Eazy yakoranye na Kirikou Akilou atamufashije kuyimenyekanisha. Ati “Ugiye no ku mbuga zanjye wabibona. Nari nasezeye.”

Junior yavuze ko nta kindi kintu yari yapfuye na Chriss Eazy uretse kutamubona kuri telefoni, ariko kandi avuga ko nyuma y’aho baganiriye bakiyunga bagakomeza imikoranire.

Iyi ndirimbo ‘Lala’ ya Chriss Eazy na Kirikou Akili wo mu Burundi yagiye ku isoko, ku wa 17 Kamena 2023, kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube.

Mu buryo bw’amashusho (Video) yakozwe na John Elarst, ni mu gihe ‘Audio’ yakozwe na Prince Kiiz ubwo yari akibarizwa muri studio ya Country Records.

Yakorewe mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, ndetse no mu Mujyi wa Kigali. N’ubwo yakozwe Junior Giti yaramaze gutandukana na Chriss Eazy, ariko agaragara mu bantu bayigizeho uruhare n’ubwo atigeze ayamamaza ku mbuga nkoranyambaga kubera ibibazo bari baragiranye. 

Junior Giti yatangaje ko mu ntangiriro za 2023 yari yafashe icyemezo cyo gutandukana na Chriss Eazy 


Chriss Eazy ari kumwe na Dj Moze [Uri hagati] ndetse na Spice Diana mu gitaramo baherutse gukorera muri Suede 

Junior Giti [Ubanza iburyo] yavuze ko gukorana na Chriss Eazy byaturutse ku bushuti bari basanzwe bafitanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LALA’ YAKOZWE JUNIOR YARATANDUKANYE NA CHRISS EAZY

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND