RURA
Kigali

Impamvu ikiyaga cya Natron cyica hafi ya buri kinyabuzima cyihageze

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:22/03/2025 7:38
0


Lake Natron ni ikiyaga giherereye mu majyaruguru ya Tanzaniya, kizwi cyane kubera ubwiza bwacyo budasanzwe. Nubwo kigaragara nk’ahantu heza ku maso, ni hamwe mu hantu hakaze ku isi aho ibinyabuzima bitabasha kuhaba.



Iki kiyaga gifite ubuso bungana na kilometero 57 z'uburebure n'ubugari bungana na Kilometero 22 ndetse n'ubujya kuzimu bungana na metro 3 bitewe na hariho. 

Amazi yacyo arimo imyunyu myinshi ya alkaline ndetse n’imyunyu ya 'sodium carbonate', bikagira ubukana buhambaye ku buryo amazi yacyo ashobora kwangiza uruhu agakuraho inyama cyangwa amaso y’inyabuzima akangirika.

Iki cyiyaga kigaragara nk’igitangaje kubera ibara ryacyo ritukura cyangwa iroza. Iri bara rituruka ku binyabuzima bito byitwa 'cyanobacteria' bibasha kubaho mu mazi arimo imyunyu myinshi cyane (alkaline) n’ubushyuhe bwo hejuru. 

Ibi binyabuzima bikora 'pigmenti' zitukura mu rwego rwo kwirinda imirasire ikaze y’izuba, bityo amazi y’ikiyaga agahindura ibara bitewe n’ubwinshi bw’utu dukoko. 

Iyo amazi agabanutse, hasigara umunyu mwinshi wa sodium carbonate, bigatuma urwobo rw’ikiyaga rugaragara nk’ahari umuhondo cyangwa umweru mu mpande, ariko hagati hakarushaho kugaragara umutuku cyangwa iroza, bitewe n’imiterere y’ikirere n’ubushyuhe buhari muri icyo gihe nk'uko tubikesha Living-water.co.uk.

Amazi y’iki kiyaga afite ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 60 Celsius, kandi afite acidity ikabije (pH hagati ya 9 na 10.5). 

Ibi bituma ibinyabuzima byinshi bitabasha kuhatura cyangwa kuhanyura. Inyoni zagerageza kunywa amazi cyangwa kogeramo zishobora guhita zipfa, imibiri yazo igakomera nk’amabuye kubera imyunyu iba mu mazi.

Nubwo bimeze bityo, hari ubwoko buke bw’ibinyabuzima bubasha kuhaba, harimo flamingo ntoya zibasha gutura hafi y’iki kiyaga, zikabona ibiribwa bivuye mu bwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi (cyanobacteria) biba bihaboneka. Ariko, ubundi buzima muri aya mazi buragoye cyane.

Abahanga mu bumenyi bw'isi bavuga ko imiterere y'icyiyaga cya Natron ituruka ku bikorwa by'ibinyabutabire bisanzwe biba mu butaka bw’akarere k'ibibaya (Lift Valley), aho ikiyaga giherereye. Ntabwo bifitanye isano n’imyemerere cyangwa imyuka mibi nk’uko bamwe babikeka.

Nubwo ubwiza bw’iki kiyaga bukurura benshi, ni ngombwa gukurikiza amabwiriza y’umutekano, kuko amazi yacyo ashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’ibinyabuzima. Natron ni isomo rikomeye ku miterere y’umubumbe wacu n’ubushobozi buke bw’ibinyabuzima bwo kwihanganira ibidukikije byihariye.

Iki cyiyaga gifite ubushobozi bwo kwica ibinyabuzima hafi ya byose bihegereye nk'uko mubibona ku mafoto ibi binyabuzima biba byarapfuye byumye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND