Afurika y’Epfo, muri leta ya Free State, ejo ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025, Tshediso Mbele, umurwayi w’umugabo w’imyaka 38 yahamwe n’icyaha cyo guhohotera umuganga, nyuma yo gusukaho indobo y’amazirantoki ku muganga wo mu ivuriro rya Thabong.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Times Live, ivuga ko uyu mugabo
yakoze iki cyaha mu mwaka ushize muri Nyakanga 2024, akaba yahamijwe n’urukiko
gukubita no guhohotera umuganga no kumusukaho amazirantoki, bityo urukiko
rukaba rwamukatiye igifungo cy’amezi 18.
Urukiko kandi rwari ruyobowe n’umucamanza wa Welkom rwategetse Mbele kubanza kurangiza imyaka itanu yari isigaye ku gifungo cy’imyaka 15 yari yarahanishijwe n’urukiko mbere, azira gufata ku ngufu, ngo kuko yari amaze imyaka itanu afunze igihe yagabaga iki gitero ku muganga.
Umuvugizi wa Leta mu ishami rishinzwe ubuzima, Mondli Mvambi yagize ati: "Kubera iyo mpamvu, azakomeza gufungwa kugeza ku myaka itandatu n'amezi umunani."
Yavuze ko igitero cyagabwe kuri uyu muganga cyabaye nyuma y’uko Mbele agaragaje ko atishimiye uburyo yahawemo serivisi itihuta mu gihe yari yaje kwivuriza muri iri vuriro.
Amaze kwivumbura no kugenda ku bushake bwe atavuwe, bukeye bwaho yagarutse afite indobo y’amazirantoki, ayisuka ku muganga amutunguye, bitera akaduruvayo n’umunuko ukabije mu bitaro maze bituma ivuriro rihita fungwa byihutirwa.
Mvambi yavuze ko nyuma y’ibyo yari amaze gukora, Mbele yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze, atangira kwandika agaragaza ko yishimiye ibyo yakoze kandi bimuteye ishema, ko nta kosa yumva ribirimo. Byihuse, polisi yahise itegura raporo y’iki kirego maze iza no kubona ko yari asanzwe ari imfungwa.
TANGA IGITECYEREZO