RURA
Kigali

Ubwongereza: Ikibuga mpuzamahanga cya Heathrow cyafunzwe cyose

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:21/03/2025 10:34
0


Ikibuga cy’indege cya Heathrow cyafunzwe kugeza saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye ikigo gitanga amashanyarazi giherereye Hayes, mu burengerazuba bwa London.



Iyo nkongi yateje ibura rikomeye ry’amashanyarazi, bigira ingaruka zikomeye ku mikorere y’iki kibuga cy’indege kinini mu Bwongereza nk'uko tubikesha BBC.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Heathrow, batangaje ko iki kibuga gifunze mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi n’abakozi, kandi bagira inama abagenzi kut byahagera ahubwo bagahamagara sosiyete zabo z’indege kugira ngo bamenyeshwe amakuru ajyanye n’ingendo zabo. 

Heathrow isanzwe yakira indege zisaga 1,300 buri munsi, aho mu mwaka ushize wa 2024 yakiriye abagenzi basaga miliyoni 83.9.

Inkongi yibasiye ikigo gitanga amashanyarazi yatumye ingo zirenga 16,300 zibura umuriro, ndetse abagera kuri 150 bimurwa mu nzu zabo. 

London Fire Brigade yohereje imodoka 10 n’abazimya inkongi 70, bashyiraho umurongo wo kwirinda wa metero 200 mu kurinda abaturage kubera umwotsi mwinshi. Komiseri Wungirije wa LFB, Pat Goulborne, yavuze ko "ari inkongi ikomeye kandi ko ibikorwa byo kuyizimya bikomeje".

Ubuyobozi bwa Heathrow bwemeje ko hakiri urujijo ku gihe amashanyarazi azasubiraho mu buryo bwizewe, ariko bwizeza ko abakozi bari gukora ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo.

Abaturage baturiye Hayes na Hounslow barasabwa kwirinda kwegera aho inkongi yabereye no gukomeza gufunga inzugi n’amadirishya.

Ikibuga cy’indege cya Heathrow cyafunzwe kugeza saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu

Inkongi yibasiye ikigo gitanga amashanyarazi yatumye ingo zirenga 16,300 zibura umuriro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND