RURA
Kigali

Yari mu bushakashatsi! Mugiraneza Migi yasobanuye impamvu yumvikanye asaba myugariro wa Musanze kumufasha

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/03/2025 16:16
0


Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yasobanuye impamvu yumvikanye asaba myugariro wa Musanze kumufasha avuga ko yari mu bushakashatsi bwo kureba niba koko uyu mukinnyi arya ruswa.



Mu mpera z’Icyumweru gishize, ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste yumvikanye mu majwi ye asaba myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq kwitsindisha ku mukino wa Kiyovu Sports.

Migi usanzwe ari umutoza wungirije muri Muhazi United yavugaga ko afite imbanziriza masezerano yo kuzaba ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports mu mwaka utaha w'imikino bityo ko azajyanayo uyu myugariro.

Kuri uyu wa Gatanu uyu mugabo abinyujije mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube yitwa Gisa Fausta TV yavuze ko ya majwi ari aye ndetse anasobanura uko Shafiq yavuzweho ruswa ku mukino na Vision FC.

Yagize ati: "Ariya ni amajwi yanjye. Nk'uko mubizi ngira ngo hari tariki ya 3 z’ukwezi kwa 1 ubwo ikipe ya Vision yakinaga n’ikipe ya Musanze kuri Kigali Pele Stadium umukino uza kurangira Vision FC itsinze 3-0. "

Nyuma y'uwo mukino haje guhwihwiswa ko Shafiq yaba yafashe amafaranga akaba yatereranye Musanze FC byanamuviriyemo guhita ikipe iba imuhagaritse nkuko we yabinyibwiriye.

Yakomeje avuga ko umukinnyi yaje kumwandikira amusaba kumugira inama nyuma yuko bamuhagaritse. Yavuze ko Shafibik yamusabye ko yamufasha kumushakira ikipe bijyanye nuko amasezerano ye muri Musanze FC yari arangiye undi nawe yegera umutoza mukuru wa Muhazi United gusa ikibazo kiba ko yavuzweho kurya ruswa.

Mugiraneza Jean Baptiste yavuze ko yaje kwemeza ubuyobozi bwa Muhazi United n’umutoza ubundi bemera gusinyisha umukinnyi gusa biranggira bidakunze bitewe nuko Musanze FC yahise ibimenya ko agiye ahandi ubundi igahita imwongerera amasezerano. 

Ati: ”Nageragegeje kwemeza umutoza na Perezida mbabwira ko umukinnyi muzi nkurikije uburyo twabanye mwizeye nta kibazo. 

Hahise hatangira ibiganiro hagati ya Muhazi n’umukinnyi binagenda neza kuko navuga ko ibiganiro byari bigeze nko kuri 80%. Umukinnyi yumvikanye na Muhazi kuba yayizamo ibyerekeranye na 'recruitement' n’umushahara byose babyumvikanye gusa icyari gisigaye ari ugusinya.  

Mu gihe twari dutegereje ko umukinnyi ava i Musanze akaza ngo asinyire Muhazi ,abantu bo muri Musanze barabimenye yuko Shafiq agiye kuza kudusinyira bahise bamuhamagara byihuse babita bamwongerera amasezerano y’amezi 6 ibyo kuza bisa nkaho bihagaze".

Mugiraneza Jean Baptiste yakomeje avuga ko nubwo uyu Shafiq yari yongereye amasezerano yamubwiye ko n'ubundi atifuza gukomereza muri Musanze FC ubundi bumvikana ko mu mwaka utaha w'imikino azasinyira Muhazi United. 

Yavuze ko nyuma yibyo abayobozi ba Muhazi United bwakomeje kumugiraho amakenga ku byari byamuvuzweho byo gutanga ruswa bituma yiyemeza gukora ubushakashatsi bwe ngo arebe ko aribyo akoresheje umukino Musanze FC yari gukinamo na Kiyovu Sports.

Ati: "Yaje kumbwira ko nubwo yongereye amasezerano ariko atifuza gukomereza mu ikipe ya Musanze bitewe n'ibyo batangiye kugenda bamukekaho. 

Twagerageje kumvikana ko mu mwaka utaha nta yindi kipe yasazinyira ahubwo yazahita aza muri Muhazi United ariko nyuma y'ibyo ngibyo hari hakiriho ya makenga ku buyobozi yo kuvuga ngo buriya biriya bintu yavuzweho. 

Njyewe natangiye ubushakashatsi bwanjye ubundi ku mukino wa Musanze na Kiyovu Sports ndavuga nti uyu muntu reka mukoreshe icyo nakita nk’isuzuma ku giti cyanjye ndebe niba yaba yarahindutse ibyo bintu bimuvugwaho niba ari byo".

Yavuze ko ibyumvikanye avuga ko afite imbanziriza masezerano ya Kiyovu Sports ataribyo ndetse ko nta muntu wo muri Kiyovu Sports aziranye nawe ndetse ko abandi bakinnyi ba Musanze FC yavuze kwari ukugira ngo yemeze Shabik ko muri icyo gikorwa Atari wenyine. 

Mugiraneza Jean Baptiste yahagaritswe n'ikipe ya Muhazi United ndetse yatumijweho n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA kugira ngo atange ibisobanuro by'aya majwi.

Mugiraneza Migi yasobanuye ko impamvu yumvikanye asaba myugariro wa Musanze kumufasha yari mu bushakashatsi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND