RURA
Kigali

Cyusa Ibrahim yasohoye ‘Inkotanyi Turaganje’, indirimbo y’ubutwari mu gihe amahanga ahagarukiye u Rwanda- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2025 22:17
0


Umuririmbyi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yakoze mu nganzo ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Inkotanyi Turaganje” mu rwego rwo kumvikanisha ko Inkotanyi zabohoye u Rwanda zifite n’ubushobozi bwo kurinda Abanyarwanda no muri iki gihe ibihugu by’amahanga byitwaje ibihano.



Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, mu gihe uyu muhanzi ari gukora kuri Album ye ya Kabiri yise ‘Muwumwamata’ yatuye Nyirakuru wabaye ikiraro cyo kwinjira mu muziki kwe, ndetse agakomeza kumuba hafi. 

Cyusa asobanura iyi ndirimbo nk’idasanzwe, kuko yavuye mu bitekerezo n’imbaraga agamije guhumuriza Abanyarwanda no kubabwira ko Inkotanyi zahoboye u Rwanda n’Abanyarwanda zifite n’ubushobozi bwo gusigasira ubusugire. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yagize ati “Ni indirimbo nahimbye ndata ubutwari bw’inkotanyi. Ni indirimbo kandi nahimbye yo guhumuriza Abanyarwanda mbabwira ko uko Inkotanyi zatubohoye zikaturinda muri iyi myaka 31 ishize, y’uko tugomba kuzigirira icyizere, uko zatubohoye ni nako zizakomeza kuturinda.”

Muri rusange ariko kandi avuga ko guhimba iyi ndirimbo, byanaturutse mu kuba muri iki gihe ibihugu byinshi by’amahanga bifite umugambi wo gufatira u Rwanda ibihano.

Akomeza ati “Cyane nyihimbye muri iki gihe aho ubona ibihugu by’amahanga bigeramiye u Rwanda ku bw’inyungu zabo, mbwira abanyarwanda nti Inkotanyi turaganje.”

“Ntawaduhangara turakomeye, turacyari babandi, mbibutsa y’uko igihe twese twari mu majye bari kutwica, baraje baratubohora […] Mwarabibonye aho baduteraga ibisasu tukabisamira mu bicu, ni uburyo bwo kugirango mpumurize Abanyarwanda ko ingabo zacu ziri maso, kandi ziteguye kururasanira.”

Cyusa Ibrahim avuga ko icyo asaba Perezida Paul Kagame ari ugukomeza kwimana Abanyarwanda ‘cyane ko yaduhaye byose, adutekerereza byose’. Ati “Nta kindi namusaba cyinyongera usibye gukomeza uyu mujyo arimo.”

Mu ijambo yavuze kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, Perezida Kagame yagaye u Bubiligi bumaze iminsi mu icengezamatwara mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, busaba gufata ibihano u Rwanda, avuga ko bitari bikwiye.

Ati “Ariko se wowe, nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira u Rwanda? Koko? U Rwanda uko rungana, twebwe twicaye hano tugateranirwaho n'Isi yose? Ibyo ntibikwiye kuba biteye isoni ku bantu nkamwe?"

Ku wa 4 Werurwe 2025, Leta ya Canada yatangaje ibyemezo byo mu rwego rw'ubukungu na politiki yafatiye u Rwanda ivuga ko ingabo zarwo zirimo gufasha umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo, ko bigize "guhonyora ubusugire" bw'ikindi gihugu. Ibyo Guverinoma y’u Rwanda yahakanye mu bihe bitandukanye.

Canada yafashe ibyemezo byo: Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z'ikoranabuhanga mu Rwanda; Kuba ihagaritse ubufatanye n'u Rwanda bwa leta kuri leta mu bijyanye na business n'ibijyanye no gufasha urwego rw'abikorera, no gusubiramo kuba leta ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n'u Rwanda n'ubusabe bwarwo bwo kwakira ibikorwa ahazaza.

U Rwanda rwasubije ko Canada nta buryo yavuga ko ishyigikiye umuhate w'akarere wo kugera ku mahoro "mu gihe ishyira ibirego by'ubwoko bwose ku Rwanda, ikananirwa kubaza leta ya DR Congo ibyo ikwiye kubazwa"

Itangazo ry'u Rwanda rigira riti: "Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni", ryongeraho ko izo ngamba Canada yafatiye u Rwanda "ntizizakemura amakimbirane".

Igihugu cya Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y'u Bubiligi, U Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano bwite, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ibihano u Bwongereza bwafatiye u Rwanda bikubiyemo: Kutitabira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na Leta y'u Rwanda, Kugabanya ibikorwa byo kwamamaza bakorana n'u Rwanda, Guhagarika inkunga y'imari ihabwa leta y'u Rwanda, uretse igenewe abakene cyane;

Gukorana n'abafatanyabikorwa ku bihano bishya bishobora kugenwa, Guhagarika inkunga y'ahazaza mu myitozo ya gisirikare ku Rwanda no Gusubiramo uburenganzira bwo kugura hanze ku gisirikare cy'u Rwanda.

Mu itangazo, Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ibihano byatangajwe n'u Bwongereza "nta kintu bifasha DR Congo, cyangwa ngo bifashe mu kugera ku gisubizo kirambye cya politike.”

Cyusa Ibrahim yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Inkotanyi Turaganje’ igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 11 

Cyusa yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda muri iki gihe amahanga yugarije u Rwanda 

Cyusa yavuze ko ashyigikiye icyemezo Perezida Paul Kagame yafashe cyo kurinda ubusigire bw’u Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INKOTANYI TURAGANJE’ YA CYUSA IBRAHIM

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND