Justin Eichorn, umusenateri w'ishyaka rya Abarepubulika muri leta ya Minnesota, yeguye ku mirimo ye ku itariki ya 20 Werurwe 2025 nyuma y'uko arezwe gusaba kuryamana n'umwana w'imyaka 17.
Eichorn, w’imyaka 40, yatawe muri yombi ku itariki ya 17 Werurwe, akurikiranweho icyaha cyo gusaba kuryamana n'umwana, nyuma yo kugirana ibiganiro n'abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura abantu bashaka kugura imibonano mpuzabitsina n'abangavu.
Uruhare rwa Eichorn rwagaragaye mu gihe polisi ya Bloomington muri Minnesota yakoze ibikorwa byo kugenzura abagore bari hagati y’imyaka 16 na 18 bakoresheje amatangazo yanditswe ku mbuga nkoranyambaga.
Eichorn yagerageje kumusaba guhura, aho yari yakoresheje telefoni kuganira n'umukobwa wo ku mbuga nkoranyambaga, abaza ibijyanye n’imyirondoro ye ndetse n’ibiciro by'uburyo bwo guhura na we.
Eichorn yari umwe mu batangije umushinga w'itegeko rya "Trump Derangement Syndrome", aho uyu mushinga watekerezwaga gutangazwa nk'indwara y'ubwonko.
Ibi byashyizweho n’abashyigikiye Trump mu rwego rwo kwerekana ukuntu abakandida b’ishyaka ry’abademokarate bashobora kugendera ku marangamutima mu gihe cyo gutora, ariko ibyo byashenguye politiki ya Minnesota.
Nyuma yo gufatwa, abasenateri bo mu ishyaka rya Repubulika batangaje ko biteguye kumusaba kwegura, ndetse nyuma y’uko Eichorn yeguye, byatangajwe ko igikorwa cyo kumusaba kwegura kitazakomeza.
Amakuru y’uko Eichorn yifuje kugura imibonano mpuzabitsina yabaye agashya mu muryango wa Minnesota ndetse no mu ishyaka rya Abarepubulika.
Senateri Justin Eichorn, akurikiranyweho gusaba umwana muto imibonano mpuzabitsina
TANGA IGITECYEREZO