RURA
Kigali

Uburyo uwahoze ari umukozi wa Eminem yamwibye indirimbo akazigurisha

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:20/03/2025 9:10
0


Mu gihe isi y'umuziki yakomeje guca amarenga ku ndirimbo nshya za Eminem, inkuru y'ubujura bw'indirimbo z'uyu muraperi yaje kuba impamo.



Joseph Strange, wahoze ari umu-ingenieur wa studio ya Eminem kuva mu 2007 kugeza mu 2021, yashinjwe kwiba no kugurisha indirimbo zirenga 25 zitarasohoka ku rubuga rwa interineti, aho FBI yatangiye iperereza ryimbitse nyuma yo kumenya ko izi ndirimbo ziri gucuruzwa.

Iyi nkuru y’ubujura yasakaye nyuma y'uko abakozi ba studio ya Eminem, iherereye muri Ferndale, Michigan, babonye indirimbo zitarasohoka z’uyu muraperi ziri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Reddit na YouTube. 

Iperereza ryagaragaje ko amafishi y'umuziki akubiyemo izi ndirimbo yakoporowe mu gihe Strange yari akiri umu-ingenieur muri iyo studio mu myaka ya 2019 na 2020.

Umwe mu baguzi b’izi ndirimbo, uzwi ku izina rya Doja Rat wo muri Canada, yemeye ko yaguze indirimbo 25 ku gaciro ka $50,000 mu mafaranga ya Bitcoin. Undi witwa ATL wo muri Connecticut na we yaguze indirimbo ebyiri ku gaciro ka $1,000. 

Umunyamakuru wa AP News yatangaje ko Strange yashinjwe ibyaha byo kwiba umutungo mu by’ubwenge no gukwirakwiza ibicuruzwa byibwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikaba bishobora kumuviramo igifungo cy’imyaka 15.

Nyuma yo gusaka urugo rwa Strange, abakozi ba FBI basanganye amafishi y’indirimbo zisaga 12,000, harimo n’iziri mu byiciro bitandukanye by’iterambere za Eminem ndetse n’abandi bahanzi bakoranaga. Hari kandi kaseti ya VHS y’amashusho atarasohoka n’impapuro zanditseho amagambo y’indirimbo za Eminem.

Itsinda rya Eminem ryashimiye FBI y'i Detroit ku mirimo myiza yakoze mu gutahura iki kibazo, rivuga ko kwibwa kw’izi ndirimbo byangije umurage w’ubuhanzi bwa Eminem ndetse bikanateza igihombo ku bahanzi bakoranye. Biyemeje gukomeza kurinda ubuhanzi bwa Eminem no kudatezuka kuri iyo ntego.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND