RURA
Kigali

Umuhungu w’umunyabigwi w’u Butaliyani yahisemo gukinira Repubulika ya Tchèque

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/03/2025 9:28
0


Inkuru itangaje mu mupira w’amaguru ni uko Louis Buffon, umuhungu wa Gianluigi Buffon, yahisemo gukinira Repubulika ya Tchèque aho gukurikiza intambwe za se mu ikipe y’u Butaliyani.



Uyu musore w’imyaka 17, ukina mu ikipe ya Pisa mu cyiciro cya Kabiri mu Butaliyani, aherutse guhamagarwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ya Repubulika ya Tchèque.

Louis Buffon yabonye amahirwe yo gukinira Repubulika ya Tchèque kuko nyina, Alena Seredova, ari umwenegihugu waho. Nubwo yavukiye mu Butaliyani kandi akaba akinira ikipe yo muri icyo gihugu, yahisemo gukinira igihugu cya nyina kuko abona ari cyo cyamufasha guteza imbere impano ye.

Aganira n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Repubulika ya Tchèque (FACR). Buffon Louis yagize ati "Nagiranye inama n’umuryango wanjye, twanzura ko gukinira Repubulika ya Tchèque ari byo byiza kuri njye mu rugendo rwanjye rw'umupira w’amaguru no mu iterambere ryanjye,"

Uyu mwanzuro wemeza ko atazakomereza inzira ya se yo gukinira u Butaliyani aho Gianluigi Buffon yari umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose.

Se Buffon yamenyekanye cyane nk’umunyezamu w’u Butaliyani, aho yayifashije kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2006, agira ubunararibonye bukomeye muri Juventus, PSG na Parma, ndetse atwara ibihembo bikomeye birimo na UEFA Cup ya 1999.

Nubwo benshi bakekaga ko Gianluigi Buffon yashakaga ko umuhungu we akinira u Butaliyani, siko byagenze. Louis Buffon yagize ati: "Mama yari abyishimiye cyane, ariko na Papa yari anyuzwe kuko byari ubwa mbere mpamagawe mu ikipe y'igihugu. Yanangiriye inama yo gukinira Repubulika ya Tchèque kuko ari byo byamfasha kurushaho gutera imbere."

Uyu mukinnyi amaze igihe agaragaza impano ye muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Butaliyani (Serie B), aho aherutse gukina umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Pisa.

Louis Buffon avuga ko nubwo yakuriye mu Butaliyani, ahisemo kureba umwuga we mu buryo bwagutse atitaye ku gihugu se yakiniraga. Ati "Navukiye mu Butaliyani kandi niho nakuriye, ariko nk’umukinnyi w’umwuga, ngomba gufata buri mukino nk’ingenzi, yaba ari uwo dukina n’u Butaliyani cyangwa ikindi gihugu,"

Uyu mwanzuro wa Louis Buffon watangaje benshi, cyane cyane mu Butaliyani, aho benshi bibazaga niba azakurikiza intambwe za se. Gusa, nk’uko abyivugira, yahisemo inzira nshya izamufasha kuzamura impano ye.

 

Louis Buffon yahisemo gukinira Repubulika ya Tcheque aho gukinira u Butaliyani

Gianluigi Buffon yabaye umuzamu w'u butaliyani mu gihe umuhungu we azakinira ikindi gihugu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND