RURA
Kigali

Burna Boy yashinjwe gushishura

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:20/03/2025 18:58
0


Umuhanzi w'umunya-Nigeria wakanyujijeho mu myaka yashize witwa Konga, yashinje Burna Boy gushishura indirimbo ye ndetse agira icyo amusaba nko kwica ikiru.



Konga avuga ko Burna Boy yakoresheje imirongo ye ndetse n'injyana(rhythm) mu ndirimbo ye, aboneraho kumusaba ko bakorana.

Uyu mugabo avuga ko ubwo yumvaga indirimbo 'Sungba remix' ya Asake yasubiranyemo na Burna Boy, aribwo yumvise ko uyu muhanzi ugezweho muri iyi minsi yamuvuzemo, ndetse mu ndirimbo ye nshya akaba yakoresheje imwe mu mirongo iri mu ndirimbo ye yitwa 'Kabakaba' imaze imyaka itari mike isohotse. 

Mu mashusho yanyujije kuri TikTok, Konga yagize ati: "Ndabwira Burna Boy. Burna Boy iyi video ni iyawe kuko wamvuze mu ndirimbo yawe na Asake, ndetse mu ndirimbo uherutse gusohora ukaba warakoreshejemo imwe mu mirongo yange n'injyana.

"Biragaragara ko ukunda ibihangano byange ukaba ukunda kubyumva cyane, kandi ibyo ndabishima. Nkunda ko uri gukoresha ibihangano byange ndetse ndabishima, ariko wowe na Tiwa Savage ndabashaka muri Kabakaba remix. Ntegereje igisubizo cyawe!"

Lawal Olalekan Oluwo wamenyekanye nka Konga, ni umwanditsi w'indirimbo, umuririmbyi ndetse akaba n'umuraperi w'umunya-Nigeria wabiciye mu myaka ishize. Uyu mugabo watangiye umuziki mu 2003, azwiho kuririmba injyana zitandukanye ariko akibanda kuri Afrobeats.


Konga yasabwe Burna Boy ko bakorana remix ya Kabakaba





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND