Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko umuraperi Ntakirutimana Dany wamenye nka Dany ndetse n’umugore we Busandi Moreen baganirijwe, ndetse harigushakwa igisubizo kirambye.
Atangaje ibi mu gihe Dany Nanone n’umugore we baherutse kwitaba sitasiyo ya RIB i Nyarutarama, ndetse bagiye no mu Murenge kugira ngo harebwe uko umwana yandikishijwe, kandi umugore atange n’ibimenyetso bigaragaza ko adahabwa indezo nk’uko yagiye abivuga mu bihe bitandukanye.
Busandi amaze igihe yumvikana mu itangazamakuru ashinja Dany Nanone kudatanga indezo y’amafaranga ibihumbi 180 Frw ku kwezi. Ariko ngo ‘message’ za Mobile Money zigaragaza ko uyu muhanzi yatanze ibyo asabwa buri kwezi.
Danny Nanone witegura gushyira hanze indirimbo zose zigize EP ye, aherutse kubwira InyaRwanda ko kuba Busandi yumvikana mu itangazamakuru yishyuza indezo, anamushinja ku kutita ku mwana we ‘bifite ikibyihishe inyuma’.
Busandi Moreen mu Kwakira 2024, yagiranye ikiganiro n’Umuyoboro wa Youtube, kamwe mu duce k’icyo kiganiro kamaze iminsi gasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mugore yumvikana avuga ko “RIB irenganya abantu.”
Ukoresha izina rya Kigali Finest yasakaje agace k’iki kiganiro ku wa 13 Werurwe 2025, avuga ko bitumvikana ukuntu uyu mugore ahora mu itangazamakuru yishyuza indezo Dany Nanone.
Yavuze ati “Bagabo barabona ni Danny Nanone. Uburyo uyu mugore yirirwa asiragizwa muri ‘Media’ no kuri RIB kubera ko adaha indezo uwo babyaranye.”
Mu gusubiza, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Dany Nanone n’umugore we baganirijwe, ndetse ko hari gushakwa umuti arambye. Ariko kandi asaba abantu kudakomeza gusakaza ibiganiro by’uyu mugore na Dany Nanone kuko bafite abana bato bakeneye kurindwa.
Yavuze ati “Waramutse, ko nawe umugaruye muri ‘Social Media’. Ikiganiro yavugiyemo ibi, cyakozwe mu Kwakira 2024. Ikindi impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha agahenge ko kutabahoza muri ‘Social Media’. Bafite abana bato bakeneye kurindwa.”
Dany Nanone aherutse gusaba Leta kwita ku kibazo cy’abagabo bahohoterwa, kuko benshi bahura n’iki kibazo, bakabura aho gutakira.
“Hari abantu babyitiranya, bakumva ko mu buringanire cyangwa ubwuzuzanye umwe ari hejuru y’undi. Ni ubwuzuzanye n’uburanganire ariko hari ababyitiranya. Hari abagabo bahohoterwa, hari n’abagabo barengana kandi biragoye ko umugabo ashobora guhagarara mu bantu ngo avuge ngo byagenze gutya, ni yo kamere y’abagabo, ni yo mpamvu rimwe na rimwe umuntu ahitamo guceceka.”
Yavuze ko hari abagabo banyura mu bihe nk’ibye, rimwe na rimwe umuti ukaba guceceka, aho gutsimbarara.
Yungamo ati “Nuvuga ko wahohotewe birasa nabi, nuvuga ko utahohotewe nabyo bisa nabi. Rimwe na rimwe biba ngombwa ko umuntu abirebera ku ruhande, ukagira ibindi byemezo ubifataho ubirebera ku ruhande, ariko ibyo uvuze [yabwiraga umunyamakuru wari umubajije ikibazo] ntabwo bitandukanye n’ukuri.”
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu
rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko abantu badakwiye gukomeza gusakaza ibiganiro
bya Busandi Moreen, kuko bafitanye abana bakeneye kurindwa
Dany Nanone aherutse gutangaza ko atanga indezo asabwa,
ndetse ko kuvuga kwa Busandi mu itangazamakuru bifite ikibyihishe inyuma
Busandi Moreen amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko Dany Nanone atubahiriza inshingano ze
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SO FAR’ YA DANY NANONE NA ELLA RNGS
TANGA IGITECYEREZO