RURA
Kigali

Ntinya uko Politiki ikora akazi mu bantu- Kidum wagaragaje umuti ukenewe ku ntambara yo muri RDC

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2025 14:04
0


Umuririmbyi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum mu bihangano binyuranye, yagaragaje ko amacenga aba muri Politiki atuma abantu batabasha gusobanukirwa ibiri kujya mbere, bityo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iyo ifite mu biganza umuti w’ikibazo cy’intambara ica ibintu mu Burasirazuba bw’iki gihugu.



Yabigarutseho nyuma yo kubona ifoto igaragaza Emir wa Qatar yahuje Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro byabaye ku wa 18 Werurwe 2025. 

Itangazo rya Ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Qatar rivuga ko Perezida Kagame na Tshisekedi bumvikanye ku bushake bw'impande zose ku "gahenge ako kanya" nk'uko kasabwe n'inama yahuje imiryango y'ibihugu ya EAC na SADC mu kwezi gushize.

Aba bategetsi kandi bemeranyije gukomeza gushaka amahoro biciye "mu biganiro bya Luanda/Nairobi byavuguruwe bigahuzwa".

Mu ruhererekane rw’ubutumwa, Kidum yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangiye avuga ko Congo izazanira ibibazo n’abaturanyi bayo, kandi amacenga ya Politiki aratangaje.

Ati “Ndatinya nkongera nkanga uko Politiki ikora akazi kayo mu bantu. Congo iyi mubona izakora ibara kuri beneyo no ku bihugu bituranyi. Hari ikigwa gikomeye naraye mbonye ejo hashize.”

Yavuze ko atasibye kumvikanisha ko umutima w’ibibazo byose uva mu biganiro. Arenzaho ati “Abanyagihugu turi amakara akoreshwa mu guteka indyo z’abanyapolitiki.”

Uyu muririmbyi wamamaye kuva mu myaka 40 ishize ari mu muziki, yanacyebuye abirirwa ku miyoboro ya Youtube bakora ibiganiro ku ntambara yo muri Congo nk’aho ari umupira w’amaguru bari kogeza.

Avuga ati “Iyi ntambara yo muri Congo ikwiye guhagarara. Turambiwe n’izo nkuru zanyu zo gucucuma abantu mwibaza ko ari imikino?”

Kidum yavuze ko iyaba Imana yaramuhaye ubushobozi bw’ikirenga, yahagarika intambara hirya no ku isi ndetse n’ubushyamirane, bidasabye ko hari isasu riraswa. Ati “Birenze no kuba Pasiteri cyangwa se Padiri.”

Akomeza ati “Ikibabaje hano ku Isi ni uko habanza gupfa abantu benshi mbere y’uko impande zishyamiranye zimenya akamaro k’amahoro gaciye mu kuganira.”

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko hakenewe ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n'umutwe wa M23, ndetse rusaba ko habaho ingamba zo kurinda umutekano w'igihugu kubera umutwe wa FDLR. Uyu mutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice byinshi mu Burasirazuba bwa Congo, harimo n'imijyi ibiri ikomeye muri ako karere.

Ibiganiro byabereye i Doha byatanze icyizere cyo kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe abaturage baho bamaze igihe bahura n'ingaruka z'intambara.

Abakuru b'ibihugu byombi baniyemeje gukomeza ibiganiro no gushyira mu bikorwa ingamba zose zikenewe kugira ngo umutekano n'amahoro bigaruke muri ako karere.

Qatar wahuje Perezida Kagame na Félix Tshisekedin i igihugu gito ariko gifite uruhare runini mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu buhuza bw’amakimbirane no mu bukungu.

Qatar ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi kubera peteroli na gaze, kandi gifite umuturage umwe ku batuye bafite umutungo munini ku isi.

Umurwa mukuru wayo ni Doha. Ni umujyi wateye imbere cyane, uzwiho inyubako ndende, ibikorwaremezo bigezweho, n’ibigo bikomeye by’imari n’ubucuruzi.

Qatar ni cyo gihugu cya kabiri gifite ububiko bunini bwa gaze ku isi nyuma ya Iran na Russia, bikayiha ubushobozi bwo kugira uruhare mu bukungu mpuzamahanga.

Qatar yabaye igihugu cya mbere cyo mu Burasirazuba bwo Hagati cyakiriye Igikombe cy’Isi, cyagizweho impaka nyinshi kubera imibereho y’abakozi b’abimukira n’itegeko rigenga imiterere y’ubwisanzure bw’abantu.

Qatar iyoborwa n’umwami (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani kuva mu 2013. Al Jazeera ni kimwe mu bitangazamakuru bikomeye ku isi, cyashinzwe na Qatar mu 1996, gifite uruhare runini mu gutangaza amakuru ku bibazo mpuzamahanga.

Qatar yigeze gutakarizwa icyizere n’ibihugu bya Arabie Saoudite, Bahrain, Misiri, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) muri 2017, bayiziza gukorana n’umutwe wa Muslim Brotherhood na Iran. Icyo kibazo cyarangiye mu 2021.

Qatar Airways ni imwe mu ndege nziza ku isi, izwiho serivisi nziza, ndetse igakora ingendo mpuzamahanga nyinshi iri mu maboko ya Qatar.

Qatar ifite Stade za kijyambere, n’ibindi bikorwa remezo biri ku rwego mpuzamahanga, bimwe byubatswe mu gihe cyo kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2022.

Nubwo ari igihugu gito, Qatar ifitanye umubano mwiza n’ibihugu nk’u Burayi, Amerika, U Bushinwa na Russia, bikayiha imbaraga mu mikoranire mpuzamahanga.

Uruhare rwa Qatar mu guhuza abantu no guhosha amakimbirane

1. Ubuhuza bwa Qatar hagati ya Kagame na Tshisekedi – Qatar yakiriye inama hagati y’aba bakuru b’ibihugu byombi kugira ngo baganire ku kibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, igaragaza ko ifite ubushobozi mu gukemura amakimbirane.

2. Ubuhuza muri Afghanistan – Qatar yagize uruhare rukomeye mu biganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abatalibani, byatumye Amerika ikura ingabo zayo muri Afghanistan mu 2021.

3. Ubuhuza hagati ya Hamas na Israel – Qatar ni kimwe mu bihugu byagiye bifasha mu biganiro byo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas, ikanatanga ubufasha bw’amafaranga mu gace ka Gaza.

4. Ubuhuza muri Sudani – Qatar yagize uruhare mu biganiro byo kugarura amahoro muri Sudani, cyane cyane hagati y’ubutegetsi bwa gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro.

5. Ubuhuza hagati ya Iran n’ibindi bihugu – Qatar yagiye ikorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran mu biganiro byo kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ku kibazo cy’ubutare bwa uranium Iran ikomeza guteza imbere.

6. Kwakira ibiganiro mpuzamahanga – Qatar isanzwe ari igihugu gikunda kwakira ibiganiro mpuzamahanga byibanda ku mahoro, uburenganzira bwa muntu, n’iterambere, bigahuza abayobozi batandukanye ku isi.

7. Uruhare mu bikorwa by’ubutabazi – U Rwanda rufitanye umubano ukomeye na Qatar, kuko Qatar yagize uruhare mu kwakira impunzi ziturutse muri Libya, zikaba ziciye mu Rwanda mbere yo kubona ubuhungiro mu bindi bihugu.

8. Ubuhuza muri Yemen – Qatar yagize uruhare mu kugerageza guhagarika intambara muri Yemen hagati ya Leta yemerewe na UN n’umutwe wa Houthi.

9. Ifite umuryango wa Qatar Foundation – Uyu muryango utera inkunga ibikorwa by’uburezi, iterambere, n’amahoro hirya no hino ku isi.

10. Ifite umubano ukomeye na Amerika mu bijyanye n’igisirikare – Qatar icumbikiye ibirindiro bikomeye by’ingabo za Amerika mu karere, bikayiha imbaraga mu bikorwa byo guhuza impande zifitanye ibibazo.

Qatar yihaye intego yo kuba umuhuza w’amakimbirane ku isi, ikoresheje umutungo wayo ukomeye n’ububasha bw’amakuru binyuze muri Al Jazeera. Ni igihugu gito, ariko gifite ingufu zikomeye mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Kidum yagaragaje ko inzira y’ibiganiro ikwiye kwimikwa, kuko ariyo izashyira iherezo ku ntambara ica ibintu mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA KIDUM

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND