Umuraperi Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yamaze kugaruka mu rugo, ni nyuma y’amezi abiri n’iminsi byari bishize yivuriza mu kigo ngororamuco cyo mu Karere ka Huye ho mu Majyepfo y’u Rwanda.
Fireman wamamaye mu ndirimbo zinyuranye kuva mu myaka 20 ishize, yari muri iki kigo cy’i Huye kuva mu mpera za Mutarama 2025, aho yari yijyanye nyuma yo gusanga akeneye umwanya wo kwiyitaho no kwitekerezaho mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo yongere ashyire imbaraga mu bikorwa bye by’umuziki, amere neza.
Umuraperi Jay C wabanye mu rugo rumwe na Fireman kuva biga mu mashuri abanza, yabwiye InyaRwanda ko Fireman yageze mu rugo rwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, ni nyuma y’igihe cyari gishize abarizwa muri kiriya kigo cy’i Huye.
Fireman yafashe icyemezo cyo kujya i Huye nyuma y’uko asoje igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ yahuriyemo n’abaraperi bagenzi be cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahari ibihumbi by’abafana b’iyi njyana.
Ni icyemezo yafashe, kuko yumvaga ashaka guhura n’umuganga we mu by’imitekerereze i Huye muri ‘Isange Stop Center’, ndetse yakoresheje uyu mwanya mu rwego rwo kuruhuka no kongera kwiyitaho kugirango azagarukane imbaraga mu muziki.
Ku wa 28 Gashyantare 2025, Fireman yatunguranye mu gitaramo
cya ‘Tour du Rwanda Festival’ cyabereye mu Mujyi wa Huye ataramira abakunzi be.
Yahuriye ku rubyiniro n’abandi bahanzi Bwiza, Bushali, Juno Kizigenza, Mico The
Best na Senderi Hit.
Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya Gintwd.
Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bull Dogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.
Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.
Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.
Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’, ‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.
Fireman yakoranye n’abandi bahanzi
indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’
ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.
Ku wa 28 Gashyantare 2025, umuraperi Fireman yatunguye abari
bitabiriye ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ i Huye arabataramira
Fireman yabarizwaga mu kigo ngororomaco cy’i Huye kuva mu mpera za Mutarama 2025
KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA FIREMAN
TANGA IGITECYEREZO