RURA
Kigali

Inkuru itangaje y'umugabo wabashije kumara imyaka 22 yose ari umubikira nta muntu uramuvumbura

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:19/03/2025 16:37
0


Frank Tavares cyangwa Sister Margarita, akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Dominikani akaba yaravutse ari umuhungu, yabayeho ubuzima budasanzwe kandi bwuzuye amayobera, aho yabaye umubikira mu gihe cy'imyaka irenga 20 ntta muntu n’umwe ubashije kumenya ukuri ku buzima bwe, uyu yabaye umubikira mu muryango ibiri.



Iby'iyi nkuru ye idasanzwe byatangiye akiri muto, kandi byaje no kuba intandaro y’iyandikwa ry'ibitabo bitandukanye ndetse n’ibiganiro ku maradiyo, amareteviziyo n’ibitangazamakuru bitandukanye nk'uko tubikesha odditycentral.com.

Ku myaka 4 y’amavuko, Frank yahuye n'ibibazo bikomeye, ubwo we n'umuryango we bakoraga impanuka ikomeye y'imodoka ari nayo yaje kumutwara ababyeyi ikamusiga ari impfubyi nta n'umuntu n'umwe afite umwitaho. 

Sekuru na Nyirakuru bari bashaje cyane ndetse banakennye ku buryo batari bafite ubushobozi bwo kumurera, ibi byatumye Frank ajyanwa mu kigo kirera abana b'impfubyi, aho yakiriwe n’ababikira bo mu muryango w'Abadominikani. 

Mu myaka ye ya mbere muri icyo kigo, kuko yari umwana cyane ndetse n'imyanya ndangagitsina ye yari mito cyane ndetse itanagaragara ku buryo kumenya igitsina cye byari bigoranye. Ibi byatumye arerwa nk'umukobwa, yambikwa nk'abakobwa, yigishwa kwitwara nk'abakobwa ndetse n'imico y'abakobwa.

Ku myaka 7, nibwo Frank yavumbuye ko yari umuhungu, ariko ahitamo kubihisha kugira ngo ababikira batamwirukana. Iki gihe kandi, Frank yasuzumwe n'umuganga maze muganga yemeza ko yari umuhungu kandi ko adakwiye guhangayika, kuko imyanya ndangagitsina ye izagenda ikura uko azagenda akura, amubwira ko azagera mu gihe cy'ubugimbi ameze nk'abandi. 

Uko imyaka yagendaga yicuma, yarushijeho kumenya neza uwo ariwe anabona neza ko koko yari umuhungu, nyamara yakoze ibishoboka byose kugirango abihishe.

Yakomeje kubaho nk’umukobwa yitwa "Sister Margarita," kandi yiyemeje kuba umubikira. "Sinigeraga noga cyangwa ngo nkuremo imyenda imbere yabo," ibi Frank cyangwa Sister Margarita yabivuze asobanura ubuzima yari abayemo. "Nabeshyaga ko nagiye mu mihango ndetse nkambara n'imyenda minini y'abagore kugira ngo ntihagire unkeka."

Mu gihe cye cy'ubugimbi, Frank yatangiye kugira amarangamutima y'urukundo ku bandi bakobwa babaga muri icyo kigo, aho yatangiye gukundana n'umwe muri bo aza no kumutera inda.Frank yabonye ibi bishobora kumenyekana maze yimukira mu wundi muryango w'Ababikira.

Muri uyu muryango naho yahahuriye n'uwitwa Silvia Ari nawe Frank yita umukunzi we w'ibihe byose, baza gukundana cyane. Bagiranye umubano ukomeye waje no kuvamo inda, Silvia yasabye Frank ko basezera mu kibikira bakajya kwibanira ariko Frank kubwe yumvaga yaba ahemukiye ababikira bamwiseho kuva akiri muto mu gihe nta handi yari afite ho kujya, maze arabyanga, aguma kuba umubikira. 

Mu mwaka wa 1979, ukuri ku buzima bwa Frank kwaje kujya ahagaragara ubwo umwe mu babikira bari babahagarariye yabonaga urwandiko Frank yari yandikiye Silvia, maze biramenyekana ko Sister Margarita atari uw'igitsina gore, ahubwo ari umugabo. Iki gihe nibwo Frank yaje kuva mu kibikira nyuma y'imyaka 22 yose kuko nta yandi mahitamo yari afite.

Nyuma yo kuva mu kibikira, Frank yaje kwemera ukuri k'uko yari umugabo, atangira ubuzima bushya. Yakomeje gukoresha ubumenyi yari yarakuye mu kibikira aho yari yarize kudoda, umwuga umutunze kugeza n'uyu munsi ku myaka ye 73. 

Inkuru y'urukundo rwe na Silvia yarangiye ubwo Silvia yajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Frank ntiyigeze yongera kugira amahirwe yo guhura n’umwana wabo cyangwa Silvia ubwe, ariko kugeza ubu afata Silvia nk'urukundo rw'ubuzima bwe. 

Inkuru ya Frank Tavares, umugabo wabaye umubikira imyaka 22 yose, yatangaje abantu cyane, aho iyi nkuru imaze kwigarurira imitima ya benshi, ikaba yarasohotse mu bitabo bibiri: "The Undressed Nun na Crossroads in the Shadows," ndetse ikaba yaranagarutsweho mu biganiro bitandukanye byamamaye cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND