The Ben na Pamella babyariye mu Bubiligi aho bari bamaze iminsi bari nyuma yo kwerekezayo uyu muhanzi agiye gufasha Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ‘25Shades’.
Ni
amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 19 Werurwe 2025, akaba avuga ko Uwicyeza
Pamella wabyariye mu bitaro bya ‘Edith Cavell’ mu Bubiligi aho yagiye kwipimisha akigerayo, abaganga babona yenda kwibaruka bahita bamugumana
kugeza abyaye neza.
Uyu
mwana wa The Ben na Uwicyeza Pamella bamwise Mugisha Paris.
Ibihugu
nka USA, Canada, Uruguay, Mexico, Brazil ndetse n’ibindi bitandukanye, bitanga
ubwenegihugu bw’umwana wabivukiyemo buzwi nka Jus Soli (Birthright Citizenship).
Ibihugu
nka Afurika y'Epfo,u Budage, u Bufaransa, Australia n’ibindi bitandukanye, bikunze
gutanga uburenganzira/ubwenegihugu ku mwana wahavukiye ariko ku mategeko. Aha
hari nko kuba umubyeyi umwe akomoka muri ibyo bihugu, ahatuye igihe kirekire …
Mugisha
Paris azahabwa ubuhe bwenegihugu?
Mugisha
Paris yavukiye mu Bubiligi ariko nta mubyeyi we ufite ubwenegihugu bw’iki gihugu cyangwa se wabayeyo imyaka 10 mbere y’uko uyu mwana avutse.
Mu
Bubiligi, ubwenegihugu babutanga cyane bagendeye kuri Jus Sanguinis (right of blood) bivuze ko ahanini kugira ngo uhabwe
ubwenegihugu bw’u Bubiligi ugomba kuba ufite amaraso y’Ababiligi.
Nk’uko
itegeko ry’u Bubiligi (Code de la nationalité belge / Wetboek van de Belgische
nationaliteit) ribigaragaza byumwihariko mu ngingo ya 10, igaragaza ko umwana
uvukiye mu Bubiligi ashobora guhabwa ubwenegihugu iyo;
Umwe
mu babyeyi yaravukiye mu Bubiligi kandi ahamaze nibura imyaka itanu mu myaka
icumi mbere y’uko umwana avuka.
Umwana ukivuka, aba nta bwenegihugu na bumwe afite (stateless), ni ukuvuga igihe adashobora guhabwa ubwenegihugu bw’ababyeyi be.
Kugira ngo usobanukirwe neza,
hari bimwe mu bihugu bitemera guha ubwenegihugu abana b’abenegihugu babo
babyariye hanze cyangwa se bagatanga ubwenegihugu ku bana bavutse ku bagabo bo
muri ibyo bihugu byabo. Iyo umwana avutse ariko atari ku mugabo wo muri icyo
gihugu, umwana ntabwo ahabwa ubwenegihugu.
Ingingo
ya 11bis ivuga ko Umwana wavukiye mu Bubiligi ku babyeyi b’abanyamahanga
ashobora kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi binyuze mu itangazo (déclaration de
nationalité) rigomba gutangwa mbere y’uko umwana agira imyaka 12.
Aha
iryo tangazo rigomba kuba rigaragaza ko umwe mu babyeyi be amaze imyaka 10
yemewe n’amategeko aba mu Bubiligi mbere y’uko umwana avuka.
Ubwenegihugu
bw’u Bubiligi iyo umwana agejeje imyaka 18 (Ingingo ya 12bis): Mu gihe umwana
yavukiye mu Bubiligi akahatura mu buryo bwemewe akahamara imyaka 18, yemerewe
guhabwa ubwenegihugu nta yandi mananiza.
Uwicyeza Pamella na The Ben bibarukiye imfura yabo mu Bubiligi
TANGA IGITECYEREZO