Umuraperi Ntakirutimana Dany wamamaye mu muziki nka Dany Nanone yatangaje ko ajya kuririmba Dj Phil Peter mu ndirimbo “Wahala” yakoranye na Kenny Sol byaturutse ku byo banyuranyemo ntiyishimira uburyo yamufashe, ndetse ntiyamusaba imbabazi bituma anabimwibutsa muri iriya ndirimbo.
Umwuka mubi hagati ye na Phil Peter wanigaragaje cyane ubwo bahuriraga mu kiganiro ‘Sunday Choice’ cyabaye ku Cyumweru tariki 18 Werurwe 2025. Uyu muhanzi yari yajyanwe no kumenyekanisha Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘112’, ariko aza no kubazwa ku makuru amaze iminsi avugwa ko adatanga indezo.
Yumvikanye aterana amagambo na Phil Peter, ndetse bigera n’aho abazwa impamvu yaririmbye Phil Peter mu ndirimbo ‘Wahala’ yakoranye na Kenny Sol.
Ni ikiganiro cyasakajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane agace k’aho Phil Peter aterana amagambo na Dany Nanone, amubaza ku mpamvu adatanga indezo ku bana yabyaranye na Busandi Moreen, undi akamusubiza ko bitari mu nshingano ze kubikurikirana.
Muri iki kiganiro, Dany yabwiye Phil Peter ati: “Birababaje kuba uri umugabo ukaba ugira ubujajwa kandi uri umugabo.”
Phil Peter ati: “Nonese ntiwabemereye indezo kuri RIB? Ntabwo waberemeye indezo mu rukiko? Amategeko se ubu ndi inde wo kuyahakanya? Imyanzuro y’urubanza ntabwo twayisomye twese ra?”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Dany Nanone yavuze ko ikibazo yagiranye na Phil Peter yahisemo kukimwibutsa muri iriya ndirimbo.
Ati “Umuhanzi wese agira uburyo avugamo ibintu bye. Njye nibwo buryo nahisemo kwivugamo. Ntabwo twari twagahuye mbere y’icyo gihe.”
“Simbizi niba ari ngombwa ko mbitindaho, ariko ubwo twahuriraga mu kiganiro twarabisobanuye neza, ariko ntibyanze neza kubera ko rimwe na rimwe iyo uri kuganira n’umuntu hari ukuntu bibaho ntimuhuze, cyane cyane iyo mutari kumva ibintu kimwe. Cyane ko nyine atishimiye kuba naramuririmbye mu ndirimbo, ariko njye naramusabye ndamubwira nti wagakwiye gutekereza icyatuma nkuririmba kurusha ibindi byose.”
Dany Nanone yasobanuye ko guhura kwe na Dj Phil Peter kwavuyemo kubwizanya ukuri n’ubwo batigeze biyunga. Ati “Ikiganiro cyararangiye, ndamusobanurira mubwira impamvu byagenze kuriya. Mubwira impamvu namuririmbye, dusasa inzobe, tubivugaho nk’abantu b’abagabo. Ntabwo twiyunze, ariko namubwije ukuri, mubwira nticyatumye muririmba, kubera ko ntabwo byari byiza ko byose mbivuga mu kiganiro.”
Yavuze ko umwuka mubi hagati ye na Phil Peter wavutse nyuma y’uko hari ibikorwa yamutumiyemo ariko ku munota wa nyuma akamutenguha, ndetse yagerageza no kumwegera amusaba ko bakumvikana kubera ikibazo bari bafitanye ariko ntagikemure.
Dany Nanone aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zigize Extended Play (EP) ye ya mbere yise "112" mu rwego rwo gushimangira intego ze mu muziki, kuko ashaka kurenga isoko ryo mu Rwanda gusa, ahubwo agasingira n'amahanga mu bihe bitandukanye.
Mu myaka 10 ishize ari mu muziki, ni ubwa mbere uyu muhanzi akoze EP. Ariko mu Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali yamurikiyemo Album ye yise "Iminsi myinshi."
EP ye iriho indirimbo esheshatu, ndetse yazikoranyeho n'abahanzi banyuranye, ndetse n'aba Producer banyuranye.
Dany Nanone asobanura ko yahisemo kwitirira EP ye umurongo w'ubutabazi wa Polisi y'u Rwanda (112) kubera ko yumva ari ikintu cyihutirwa abantu bakwiye kumenya kuri we, kuko ashaka kwambutsa umuziki we ukagera ku rwego mpuzamahanga.
Kuri EP ye hazumvikanaho abahanzi bashya nk'uko yagiye abigaragaza mu bihe bitandukanye. Dany Nanone avuga ko gukorana n'abo biri mu murongo yihaye wo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bahanzi.
Urugendo rwa Dany Nanone mu myaka 10 ishize rwaranzwe n’iterambere mu muziki wa Hip-Hop nyarwanda, ibikorwa bitandukanye, n’uruhare mu guteza imbere injyana.
Dany Nanone yabaye umwe mu baraperi bafite ubuhanga mu mirapire shyira imbaraga mu magambo (flow na punchlines). Yigaragaje cyane mu ndirimbo zitandukanye, haba iz’ubukwe n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.
Yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), ari umwe mu baraperi bake bashoboye guhatana muri iri rushanwa ryari rikomeye. Iri rushanwa ryamufashije kumenyekana cyane no kugira abafana benshi.
Dany yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, bigira uruhare mu gukomeza kwamamaza injyana ya Hip-Hop. Indirimbo ze zakunzwe n’abakunzi ba rap, cyane cyane abakunda imivugo ikarishye mu magambo.
Yagerageje kwagura ibikorwa bye, atari mu muziki gusa, ahubwo no mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro. Uyu mugabo yagize uruhare mu guteza imbere Hip-Hop, akangurira urubyiruko gukunda no gushyigikira iyi njyana.
Yanyuzemo ahagarika umuziki igihe gito, ariko yagarutse afite intego nshya; ni nyuma y’imyaka irenga itatu yashize ari ku ishuri rya muzika rya Nyundo.
Dany Nanone yagaragaje guhindura imitekerereze, anagaruka mu muziki afite intego zo kurushaho gutanga ubutumwa bufite inyigisho.
Yagize uruhare mu gukomeza Hip-Hop
nyarwanda, anafasha abahanzi bashya kubona inzira muri iyi njyana. Dany Nanone
ni umwe mu baraperi bakomeje kugira izina rikomeye mu Rwanda, kandi urugendo
rwe ruracyari rugari mu gufasha injyana ya Hip-Hop gukura no kugira imbaraga.
Dany Nanone yatangaje ko hari akazi yahuriyemo na Phil Peter
ntiyashima uburyo bagakoranye, bituma abimwibutsa mu ndirimbo ‘Wahala’
yakoranye na Kenny Sol
Dj Phil Peter ubwo yari mu kiganiro ‘The Choice Live’
yabajije Dany Nanone impamvu adatanga indezo
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NADANY NANONE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SO FAR’ DANY YAKORANYE NA ELLA RINGS
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO