Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ibibazo by’ubukene, uburwayi, ibyorezo, uburezi budahagije ndetse n’ibindi bibazo byugarije sosiyete, hari abantu bafite amazina akomeye cyane ku rwego mpuzamahanga bashyira ingufu mu gufasha abandi binyuze mu bikorwa by’ubugiraneza.
Ibyamamare bikomeye ku Isi bikomeje gushora amafaranga menshi mu bikorwa bigamije guhindura ubuzima bwa benshi, babinyujije mu gushinga n'imiryango yabo itanga ubufasha, inkunga zitangwa binyuze mu bafatanyabikorwa, ndetse no mu yindi mishinga bwite iteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abahanzi nka Beyoncé, Rihanna, Akon na Shakira, bashoye amafaranga menshi mu mishinga itanga ubufasha mu burezi, ubuvuzi,
iterambere ry’imibereho myiza, ndetse no gutabara abahuye n’ibiza.
Uruhare rwabo rugaragaza
ko kuba icyamamare bidashatse kuvuga gusa kugira amafaranga no kwamamara,
ahubwo no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi. Kuri aba banyabigwi,
ubwamamare bwabo burenze umuziki n'ibindi byabagejeje kuri ubwo bwamamare, kuko banakora ibikorwa bifatika bizana impinduka nziza ku buzima bw’abatishoboye.
Dore urutonde
rw'ibyamamare 10 bikoresha
ubutunzi bwabyo mu guhindura ubuzima bwa benshi:
1.
Beyoncé – BeyGOOD Foundation
Umuhanzikazi Beyoncé
yatangije BeyGOOD Foundation mu
2013, umuryango w'ubugiraneza ugamije gufasha abakene, gushyigikira uburezi, ndetse no gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza. Mu gihe cya COVID-19, uyu muryango watanze inkunga ya miliyoni 6$
mu gufasha abadafite amikoro kubona ubuvuzi bwo mu mutwe.
2.
Rihanna – Clara Lionel Foundation (CLF)
Mu 2012, Rihanna
yatangije Clara Lionel Foundation,
ifasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwiga, guteza imbere ubuvuzi no gutabara abahuye
n’ibiza. Yatanze inkunga ya miliyoni 5$
mu gihe cya COVID-19 no mu mashuri yo muri Afurika.
3.
Akon – Akon Lighting Africa
Akon yatangije Akon Lighting Africa mu 2014,
umushinga wagejeje amashanyarazi ku miryango 600,000 yo mu bihugu 25
bya Afurika. Yashyizeho kandi
Akon Crypto City, umushinga
ugamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika binyuze mu ikoreshwa ry’amafaranga
y’ikoranabuhanga (cryptocurrency).
Uyu muhanzi kandi
yatangije gahunda yo gufasha urubyiruko rwa Afurika kubona amahugurwa mu
birebana n’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kugira ngo
hashakwe ibisubizo birambye ku kibazo cy’amashanyarazi muri Afurika.
4.
Shakira – Barefoot Foundation (Pies Descalzos)
Shakira,
umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, ni umwe mu bafite ibikorwa by’ubugiraneza
bikomeje kuzana impinduka zikomeye mu buzima bw'abatuye Isi. Mu mwaka wa 1997, yatangije umuryango we Pies
Descalzos Foundation (Barefoot Foundation) ugamije gufasha abana bo mu miryango
ikennye kubona uburezi bufite ireme.
Uyu
muryango wamaze kubaka amashuri arenga atandatu muri Colombia, utanga uburezi
ku banyeshuri barenga 4,000, kandi Shakira akomeje gukangurira abaterankunga
gufasha abana batishoboye kubona uburezi.
Ku
rwego mpuzamahanga, Shakira yakoranye n’imiryango mpuzamahanga nka UNICEF,
atanga inkunga mu burezi bw’abana b’impunzi ndetse n’abana bakomoka mu miryango
ikennye.
5.
Angelina Jolie – Jolie-Pitt Foundation
Angelina Jolie ni umwe mu
bagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo gufasha impunzi n’abana b’impfubyi.
Yatangije Jolie-Pitt Foundation,
ikorana na UNHCR mu gutabara
impunzi. Yatanze miliyoni 100 z'amadolari mu gufasha impunzi zo muri Syria, Sudani y’Epfo na Afghanistan.
Jolie-Pitt Foundation
yashinzwe mu 2006 na Angelina Jolie na Brad Pitt, igamije gushyigikira ibikorwa
by'ubugiraneza ku isi hose. Iyi fondasiyo yatanze inkunga ku mishinga itandukanye,
harimo n'inkunga y’amadolari 333,000 yahawe SOS Children's Villages, umuryango
uharanira uburenganzira bw'abana.
Mu rwego rwo guteza
imbere imibereho myiza muri Aziya, Angelina Jolie na Brad Pitt bashinze Maddox
Jolie-Pitt Foundation mu 2003, yibanda ku kurwanya ubukene no kubungabunga
ibidukikije muri Cambodge. Iyi fondasiyo yitiriwe umwana wabo wa mbere, Maddox,
ikaba yaratanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
b'icyo gihugu.
Muri 2008, Angelina Jolie
na Brad Pitt bahisemo kugurisha amafoto y'impanga zabo, Knox na Vivienne,
amafaranga avuyemo akajya mu bikorwa by'ubugiraneza binyuze muri Jolie-Pitt
Foundation. Ibi byagaragaje uburyo bifashisha ubwamamare bwabo mu guteza imbere
ibikorwa bifitiye akamaro sosiyete.
Nubwo Jolie na Pitt
batandukanye mu 2016, ibikorwa bya Jolie-Pitt Foundation byarakomeje, bikaba
bikomeje kugira uruhare mu gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho
myiza y'abantu mu bice bitandukanye by'isi.
6.
Oprah Winfrey – Oprah Winfrey Foundation
Oprah Winfrey ni umwe mu
bagore b'ibyamamare bafite ibikorwa bikomeye by’ubugiraneza ku Isi. Yashinze
imiryango ibiri ifasha abatishoboye: Oprah
Winfrey Foundation (yashinzwe mu 1987) na Oprah Winfrey Charitable Foundation (OWCF). Iyi mishinga yombi
ifite intego yo guteza imbere uburezi, guteza imbere abagore n’abakobwa, ndetse
no gufasha abatishoboye kubona serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza.
Mu rwego rwo guteza imbere impano mu by’ubugeni n’imbyino, iyi fondasiyo yatanze inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari mu 2004 ku ishuri Alvin Ailey American Dance Theater, rifasha abanyeshuri bafite impano mu kubyina kubona buruse.
Mu 2006, yafunguye ikigo
cy’imyidagaduro cyitwa Oprah Winfrey
Boys & Girls Club of Kosciusko/Attala County, giherereye muri
Mississippi, aho yavukiye. Iki kigo cyubatswe ku buso bwa metero
kare 32,000, gifasha abana bo muri ako gace kubona ahantu heza ho gukinira,
kwidagadura no kwiga.
Mu 2007, Oprah Winfrey
Foundation yibarutse ishuri Oprah
Winfrey Leadership Academy for Girls (OWLAG) muri Afurika y’Epfo. Iri
shuri ryashyiriweho abakobwa bakomoka mu miryango itishoboye, aho ribaha amahirwe
yo kubona uburezi bufite ireme, rikabategurira kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Kuva ryashingwa, iri shuri ryagize uruhare rukomeye mu burezi bw’abana
b’abakobwa muri Afurika.
Mu rwego rwo gushyigikira uburezi, Oprah Winfrey Charitable
Foundation (OWCF) yatanze inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari ku
muryango La Paz Global mu 2023,
ugamije guteza imbere uburezi bw’abana b’abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika. Mu rwego rw’ubuvuzi, OWCF yatanze inkunga ingana na miliyoni imwe y’amadolari
kuri Maui Health Foundation,
igamije kugura ibikoresho bishya by’ubuvuzi byifashishwa mu
kuvura abarwayi bafite ibibazo bikomeye.
Mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa, OWCF yatanze inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari kuri Miss Porter’s School, ishuri ryigisha
abakobwa muri Connecticut, ryabaye icyitegererezo muri
Afurika y’Epfo.
Nanone, mu rwego rwo
gushyigikira uburezi muri za kaminuza, Oprah Winfrey Foundation yatanze inkunga
ingana na miliyoni 25 z’amadolari muri Morehouse
College, guhera mu 1989. Iyi nkunga yashyigikiye gahunda ya Oprah Winfrey Scholars Program,
igamije gutanga buruse ku banyeshuri b’abirabura bafite ubushobozi bwo kwiga
ariko badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kaminuza.
Mu rwego rwo gushyigikira
umuco n’amateka, Oprah Winfrey yatanze inkunga irenga miliyoni 16 z’amadolari
kuri National Museum of African
American History and Culture, harimo miliyoni 12 yatanze mu 2013 yo
gushyigikira ibikorwa by’iyi nzu ndangamurage.
Imiryango ya Oprah Winfrey
igira uruhare rukomeye mu gufasha abatishoboye, cyane cyane mu bijyanye
n’uburezi, ubuzima, n’iterambere ry’abagore n’abakobwa. Binyuze mu bikorwa bye
by’ubugiraneza, yatanze amahirwe ku bantu benshi batari bafite uburyo bwo
kwiteza imbere, agira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwabo. Oprah
Winfrey akomeje gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha isi kuba ahantu heza ku
bantu bose, by'umwihariko abakene n’abatishoboye.
7.
Cristiano Ronaldo – CR7 Foundation
Umukinnyi w’umupira
w’amaguru, Cristiano Ronaldo na we akunze kugaragara mu bikorwa by’ubugiraneza. Yatanze miliyoni 1.5$ afasha impunzi za Palestine, atanga amaraso buri gihe,
ndetse afasha ibitaro bitandukanye kwita ku bana barwaye kanseri.
CR7
Foundation ni umuryango washinzwe na Cristiano Ronaldo ugamije
gufasha abatishoboye, cyane cyane mu burezi n’ubuvuzi. Ufatanya n’imiryango nka
UNICEF na Save the Children mu guteza imbere uburezi, gutanga amazi meza no
gushyigikira ubushakashatsi ku ndwara zikomeye nka kanseri. Binyuze mu baterankunga nka Nike na Samsung, iyi fondasiyo yatanze ibikoresho by’ishuri, yubaka
amashuri ndetse ikorana n’ibyamamare nka David Beckham na Zinedine
Zidane mu kumenyekanisha ibikorwa byayo.
8. Taylor Swift – Inkunga mu burezi no gutabara abahuye n’ibiza
Taylor Swift ni umwe mu byamamare bigira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza, aho yagiye atanga inkunga mu bihe bitandukanye. Mu 2017, yatanze inkunga ya miliyoni 1$ nyuma y’ibiza byatewe na Hurricane Harvey muri Texas. Yakoresheje umutungo we kugira ngo atange ubufasha ku batuye muri ako karere, by’umwihariko mu kwita ku barokotse ibiza no kubashakira ibiribwa n’ibikoresho by'ibanze.
Uyu muhanzikazi kandi yagiye atanga inkunga mu burezi, cyane cyane mu gufasha abana batishoboye kubona uburezi bufite ireme. Yatanze inkunga ya miliyoni 4$ muri 2018 mu gushyigikira gahunda z'amasomo y'umuziki mashuri yo muri Tennessee, ku ivuko. Ni igikorwa kigaragaza neza ubushake bwa Taylor bwo gufasha abana bafite impano mu muziki ariko badafite ubushobozi bwo kwiga.
Mu 2020, Taylor Swift yatanze inkunga ya miliyoni 10$ yo gufasha abasizwe iheruheru na COVID-19. Inkunga ye yibanze cyane mu gufasha imiryango itishoboye no gushyigikira abarokotse iki cyorezo, by’umwihariko abantu basigaranye ibibazo byinshi. Yagize uruhare kandi mu gushyigikira ibitaro n’ibigo byita ku buzima bwo mu mutwe.
9.
Leonardo DiCaprio – Leonardo DiCaprio Foundation
Leonardo DiCaprio azwi
cyane mu bikorwa byo kurengera ibidukikije. Yatangije Leonardo DiCaprio Foundation, yatanzemo miliyoni 100$ mu bikorwa byo kurengera
amashyamba, inyanja, n’ibindi.
Leonardo
DiCaprio Foundation (LDF) ni umuryango ugamije kurengera
ibidukikije no guharanira impinduka mu bijyanye n’imiterere y'isi. Uyu muryango
wagiyeho mu 1998, ugamije
kurwanya ibibazo bihangayikishije isi, nk'ihindagurika ry'ibihe, kubungabunga
ibinyabuzima, guhangana n'imyuka ihumanya ikirere, no guteza imbere
uburenganzira bw’abaturage bo mu bihugu bikennye.
Intego z'ingenzi z'iyi fondasiyo ni ugutanga umusanzu mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, gukangurira abaturage n’abayobozi gufata ingamba zihamye mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere umuco wo kwita ku buzima bw’ibinyabuzima. Yashinzwe kugira ngo ishyigikire imishinga ikora ku bibazo nk’ihindagurika ry’ibihe, kubungabunga amazi, kwita ku isuku, ndetse no guteza imbere ubukungu buhamye bw’abantu n’ibinyabuzima ku isi.
10.
The Weeknd: Inkunga mu bikorwa by’ubuvuzi n’imfashanyo
Umuhanzi
The Weeknd (Abel Tesfaye) yashoye miliyoni nyinshi mu bikorwa by’ubugiraneza,
cyane cyane mu gufasha imiryango ikennye no gushyigikira ubuvuzi. Mu 2021,
yatanze miliyoni 1$ ku kigo cy’ubushakashatsi cya UNICEF ku ndwara ya COVID-19, anatanga miliyoni 2$ zo
gufasha abaturage ba Ethiopia kwikura mu bibazo byatewe n’intambara. Yongeyeho gutanga inkunga
igera kuri miliyoni 3$ muri gahunda zo kurwanya inzara no gufasha impunzi.
TANGA IGITECYEREZO