Ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya, Manchester United yazamuye ibiciro by’amakarita y’itike y’umwaka ku kigero cya 5%, icyemezo cyatunguranye kigateza impaka nyinshi mu bafana.
Nubwo umuryango w’abafana ba United (MUST) wagaragaje ko izamuka
ry’ibiciro ridakanganye nk’uko byari byitezwe, wasabye ko ibiciro byagombaga
gukomeza kuba uko byari bisanzwe. Gusa, ubuyobozi bw’ikipe bwasobanuye ko izi
mpinduka ari ngombwa kugira ngo Manchester United igire umutekano mu bijyanye
n’ubukungu.
MUST yagaragaje ko abafana benshi bababajwe n’ukuntu ubuyobozi
bwirengagije icyifuzo cyabo cyo kudahindura ibiciro. Mu itangazo ryasohowe
n’uyu muryango, hagarutswe ku kuba “izindi kipe zafashe ingamba zo kutazamura
ibiciro,” ndetse hakemezwa ko ibi byari gutanga ubutumwa bwiza bwo gufatanya mu
kuzamura ikipe iri mu bihe bigoye.
Bimwe mu byahindutse ku bw’iki cyemezo harimo uburyo bushya bwo
gushyira imikino mu byiciro, aho imikino ikomeye izajya igurwa amafaranga
menshi. Abafite amakarita y’itike y’umwaka bazasabwa kwitabira imikino 16 kuri
19 aho kuba 15 nk’uko byari bisanzwe. Ibiciro by’aho guparika imodoka
byiyongereye ku kigero cya 15%.
Umwe mu bayobozi ba Manchester United, Omar Berrada, yavuze ko bafashe
uyu mwanzuro bagamije kugabanya igihombo cy’ikipe. Ati: “Twumvise impamvu
abafana basaba ko ibiciro bitahinduka, ariko twasanze bidashoboka. Ibi
bizafasha United gukomeza gushora amafaranga mu ikipe no kugabanya ibihombo
twagize mu bihe bishize.”
Sir Jim Ratcliffe, umufatanyabikorwa mukuru wa Manchester United, na we
yashimangiye ko izi mpinduka zigamije gutuma ikipe yongera kugira imbaraga mu
guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Sir Jim Ratcliffe yagize ati “Manchester United igomba kugira
ubushobozi bwo gushora amafaranga mu bakinnyi no mu ikipe muri rusange. Ibiciro
by’amakarita ni kimwe mu byinjiriza ikipe amafaranga menshi, ni ngombwa
kubigenzura neza.”
Mu gihe ubuyobozi bwa United bwemeza ko ibi byari ngombwa, abafana
ntibanyuzwe. Hari impungenge ko kuzamura ibiciro bishobora kurushaho gukurura
umwuka mubi hagati y’ikipe n’abayishyigikiye.
Abakunzi ba Manchester United batunguwe n'izamuka ry'igiciro cy'amatike
Umuyobozi wa Man United yashimangiye ko kuzamura amatike y'umwaka bizagira ingaruka nziza ku ikipe
TANGA IGITECYEREZO