RURA
Kigali

Ikipe yasabye imbabazi nyuma yo kunamira umukinnyi utarapfa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/03/2025 10:13
0


Ikipe ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Bulgaria, Arda Kardzhali, yasabye imbabazi nyuma yo kunamira umukinnyi wahoze ayikinira witwa Petko Ganchev kandi atarapfa.



Ibi byabaye ubwo iyi kipe yakinaga na Levski Sofia mu mukino wa shampiyona. Mbere yuko uyu mukino atangira amakipe yombi yabanje gukora uruziga afata umunota umwe wo kunamira uyu mukinnyi byavugwaga ko yapfuye kandi ataribyo.

Ubwo uyu mukino waburaga iminota micye ngo urangire ikipe ya Arda Kardzhali ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yasabye imbabazi ivuga ko yabonye amakuru atariyo ku rupfu rwa Petko Ganchev.

Yagize iti "Ubuyobozi bwa PFC Arda burasaba imbabazi z uwahoze ari umukinnyi wa Arda, Petko Ganchev n'umueyango nyuma yuko iyi kipe ibonye amakuru atari yo ku rupfu rwe.

Twifurije Petko Ganchev indi myaka myinshi y'ubuzima bwiza no kwishimira intsinzi ya Arda Kardzhali".

Uyu mukino wari wahuje Arda Kardzhali na Levski Sofia warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Mbere y'uko umukino utangira amakipe yunamiye umukinnyi utarapfa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND