Polisi yo mu Karere ka Mangochi muri Malawi yafashe umugore witwa Diana Bauleni w’imyaka 30 akurikiranyweho gukubita bikabije umwana w’imyaka 7 abereye Mukase, amukura iryinyo nyuma yo kumusanga arimo kurya amandazi yari agenewe ifunguro rya saa yine.
Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ya Mangochi, Amina
Tepani Daudi, ibi byabereye mu mudugudu wa Mgundaphiri, aho uwo mugore yakubise
uwo mwana bikabije, kugeza ubwo amukuye iryinyo. Daudi yagize ati: “Ni
abaturage bari hafi aho babashije gutabara, baramukiza kugira ngo ataguma
gukubitwa.”
Bauleni ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mangochi muri Malawi, aho aregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake. Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko mu minsi ya vuba kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Polisi irakangurira ababyeyi bose kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana, ikibutsa ko uburenganzira bwabo bugomba kurindwa kandi ko guhana umwana bidakwiye kurenga imbibi z’amategeko.
TANGA IGITECYEREZO