RURA
Kigali

Nakoze umuziki ntagamije ‘Awards’! Mako Nikoshwa yateguje ibitaramo ngaruka kwezi na Album- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2025 12:11
0


Umuhanzi Makombe Joseph [wiyise Mako Nikoshwa] uri mu banyabigwi bubatse izina mu muziki nyarwanda, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya akora ibitaramo ngaruka kwezi mu rwego rwo kumarana urukumbuzi n’abafana be, ndetse no kwitegura gushyira ku isoko Album ye nshya.



Uyu mugabo umaze imyaka 21 ari mu muziki, yavutse mu 1974, kandi yatangiye kuririmba muri 2004 akiba muri Uganda. Yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ni nde’, yakurikijeho iyitwa ‘Mariya Roza’ yaririmbanye n’Umunya-Uganda Godfrey Seguya [Kayibanda], ‘Nkunda kuragira’, ‘Bonane’, ‘Agaseko’ n’izindi nyinshi. 

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Mako Nikoshwa yavuze ko gushyira ku isoko indirimbo ari kimwe mu bintu yitondera, kandi aba ayimaranye igihe kinini. Yavuze ko atari we uha icyerekezo indirimbo ze, ahubwo abafana nibo bagena aho izagarukira. 

Ati “[…] Ndahanga, hanyuma abantu uburyo bayikunzemo akaba ari byo bigena ahazaza hayo. Ni cyo cyerekezo igira, ni bwo buremere igira mu bantu. Ni bwo buryo ikundwa, izo ngaruka z’ibihangano zikagaruka kuri njyewe.”

Uyu muririmbyi yavuze ko yatangiye umuziki mu gihe kimwe n’abarimo Kamichi, Rafiki, Miss Jojo n’abandi, kandi buri wese uruhare rwe rwarigaragaje. Asobanura ko n’ubwo imyaka 21 ishize ari mu muziki, ariko nta ‘Awards’ yigeze abona muri muzika.

Ariko kandi ahorana icyizere muri we kuko azi neza ko hanze aha ahafite ibikorwa kandi byivugira. Yavuze ko atanenga abatanga ‘Awards’ mu Rwanda kuko ‘n’abo bakoze ibyo bashoboraga kugirango bongere uruhare rwawe ku rugendo rw’umuziki wacu’.

Ati “Twabaga tukiri bashya mu bintu. Indirimbo zanjye zari nini cyane. Icya kabiri urebye abategura n’abo bari urubyiruko, kandi basanisha ku bintu bibegereye […] Ntabwo ntigeze ngirira inzara ‘Awards’, kuko njye natangiye umuziki mfite intego kandi nabonaga igenda neza, ndetse muzika yafataga inzira nziza, kuko bateguraga Awards nyuma yo kubona ko umuziki igenda ifata imbaraga. Si ikibazo kuba ntarigeze mbona igikombe, gusa nishimiye ko nakoreye Abanyarwanda umuziki.”

Yavuze ko mu myaka ishize ari mu muziki, abafana bagiye bamwereka ko bakeneye ibihangano bye byinshi ndetse n’ibitaramo, byatumye muri iki gihe yiyemeza kujya akora ibitaramo ngaruka kwezi yise “Mako music Discussion’ bizabera bibera kuri Wakanda, buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.”

Mako Nikoshwa yavuze ko azajya acuranga mu buryo bwa Live indirimbo ze zose, ndetse bizaba ari n’umunsi wo guhura n’abafana be no kugirana ibiganiro bye byihariye. Ati “Nzacuranga nshimisha urungano rwanjye, abakunzi banjye, muze dusabane, twishime.”

Yasobanuye ko hazajya habaho n’uburyo bwo gusaba indirimbo akazaririmba, ndetse rimwe na rimwe azajya atumira abandi bahanzi bifatanye nawe. Mako Nikoshwa yavuze ko agiye kujya akora ibi bitaramo mu murongo wo gusubiza n’abavuga ko atagifite imbaraga mu muziki, ariko biri no mu murongo wo gususurutsa abakunzi be. Ati “Ndacyari wawundi.”

Mako Nikoshwa yashimangiye ko nta gahunda afite yo kuva mu muziki, biri no mu mpamvu muri iki gihe ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye izaba igizwe n’indirimbo esheshatu.

Ni Album avuga ko idasanzwe kuko izakomeza kumvikanisha intego ye yo guhuza umuziki n’umuco wacu. Yavuze ko Album yayise ‘Mama Rwanda’, ndetse imwe mu ndirimbo iriho ariyo yitwa ‘Rwanda unyumve’ aherutse kuyishyira ku isoko.

Gusa avuga ko ataremeza igihe cyo gusohora iyi Album, kuko ashaka ko izajya hanze buri ndirimbo ifite amashusho.


Mako Nikoshwa yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album yise ‘Mama Rwanda’


Mako Nikoshwa yavuze ko buri kwezi azajya akora igitaramo yise ‘Mako Music Discussion’
Mako Nikoshwa yavuze ko mu myaka 21 ishize ari mu muziki nta ‘Awards’ yigeze yegukana, ariko kandi yishimira umusaruro ibihangano bye byagize

Mako Nikoshwa avuga ko ibitaramo agiye gukora bigamije kongera gusabana n’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MAKO NIKOSHWA

 ">

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UNYUMVE’ YA MAKO NIKOSHWA

">

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND