Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, hatangijwe ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Citizen Outreach Programme-COP25).
Nk'uko byatangajwe na polisi y'u Rwanda, ni ibikorwa bizakorerwa mu gihugu hose ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda”.
Bizakorwa mu gihe cy'amezi atatu, mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 n'imyaka 25 y'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage, hibandwa ku byiciro by’ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo; ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Mu bindi bizakorwa harimo gufasha amakoperative mu kwiteza imbere, gufasha abaturage kubona amazi n’amashanyarazi hifashishijwe ingufu zisubira zikomoka ku mirasire y’izuba, kubaka amateme n’ingo mbonezamikurire y’abana (ECDs).
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibi bikorwa wabereye mu Ntara zose z’igihugu no mu Mujyi wa Kigali, uyoborwa n’abayobozi batandukanye, barimo abo muri Guverinoma, mu ngabo z’igihugu n’abo muri Polisi y’u Rwanda.
Bashimye uruhare rw’abaturage n’ubufatanye bagaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’Igihugu, babashishikariza gukomeza ubwo bufatanye bibohora ibikorwa byose bihungabanya umutekano.
Mu birori byo gutangiza ibi bikorwa mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Burera, Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye bashyikirije Koperative y’abahoze bakora ubucuruzi bwa magendu bo mu murenge wa Cyanika, inkunga ya miliyoni 10Frw izayifasha mu kwiteza imbere.
Mu Karere ka Rulindo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Patrice Mugenzi wari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj. Gen Vincent Nyakarundi batangije umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi ureshya na Km 2.5, uzageza amazi ku kigo Nderabuzima cya Cyinzuzi n’abaturage batuye hafi yacyo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ari kumwe n’ Umugaba w'Ingabo zishinzwe Ubuzima mu Ngabo z'u Rwanda, Maj Gen Dr. Ephrem Rurangwa batangirije ibikorwa mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba hibandwa ku kugeza imiti ku baturage cyane cyane mu kuvura ubumuga n’imitsi, uburwayi bw’amenyo, amaso, indwara z’uruhu, indwara zibasira abagore n’abana n’izindi zitandukanye.
Mu Ntara y’Iburengerazuba uyu muhango wabereye mu Karere ka Nyabihu, aho Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza batangije umushinga wo kubaka ingo mbonezamikurire z’abana (ECDs).
Mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byatangirijwe mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburenzi, Madamu Irere Claudette wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe umushinga wo kubaka inzu 10 zigenewe abatishoboye mun muhango wo gutangiza ibi bikorwa wabereye mu murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza, wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo ntara; Nshimiyimana Vedaste.
Uruhare rwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’itegeko rigenga izi nzego zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano, zikorana kandi zigahuza ibikorwa mu kurushaho kuzuza inshingano zazo.
Mu mwaka wa 2010, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byahawe izina ry’’Ukwezi kwa Polisi (Police Month).
Ni mu gihe ibikorwa by’ Ingabo z’u Rwanda (RDF) bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ‘Army Week’, byari byaratangiye mbere gato mu mwaka wa 2009.
Kuva mu mwaka ushize wa 2024, hafashwe icyemezo cyo guhuriza hamwe ibi bikorwa, kuri ubu bikaba bikorwa mu bufatanye bw’inzego zombi, aho muri uyu mwaka hizihizwa imyaka 31 yo kwibohora n’imyaka 25 ishize Polisi y’u Rwanda ishinzwe.
TANGA IGITECYEREZO