RURA
Kigali

Minisitiri Nduhungirehe yishimiye Dj Ira uri mu nzira zo kubona ubwenegihugu bw'u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/03/2025 14:14
0


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yishimiye Iradukunda Grace Divine wamamaye nka “DJ Ira”, uherutse kwemererwa na Perezida Kagame ubwenegihugu none ubu akaba ari mu nzira zo kububona.



Ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Kigali mu nzu ya BK Arena ubwo yahahuriga n’abarenga 8,000 baturutse hirya no hino mu gihugu muri gahunda yo kwegera abaturage, mu mwanya wo gutanga ibitekerezo ni bwo DJ Ira yahagurutse ashimira Perezida Kagame ko abana b’abanyamahanga bahabwa amahirwe nk’undi mwana wese ndetse abakobwa bahabwa amahirwe nk’abahungu.

Ati: “Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe. Dukunze guhurira mu bikorwa bitandukanye, kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakakubyinisha.”

Uyu umenyerewe mu gucuranga imiziki mu birori bigiye bitandukanye yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati ”Icyifuzo cyanjye kwari ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’umunyarwandakazi nkibera uwawe.”

Umukuru w’Igihugu mu kumusubiza yavuze ko abimwemereye. Ati: "Ababishizwe hano babyumvise? Mu bubasha ndabikwemereye ahasigaye bikurikiranwe. Ibisigaye ni ukubikirikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa nakubwira iki?”.

Kuri uyu wa Kabiri Dj Ira abinyujije ku rubuga rwa X, yanditse ko ku munsi w'ejo yahamagawe n’abantu bakamusaba kuza ku biro by’abinjira n’abasohoka, ajyayo.

Ati: “Nagiye ngezeyo, byari ibintu bidasanzwe nahaboneye urukundo kuva ku mu ‘sécurité’ bose bati ‘félicitation’ Dj, ejo twarakubonye.”

Yavuze ko yagezeyo bakamwakira neza, bamwereka ibisabwa, nawe arabibahereza. Ati “Murabyumva ko vuba cyane ndashyikirizwa ubwenegihugu Perezida wacu yanyemereye.”

Minisitiri Nduhungirehe yahise amusubiza ubutumwa bugaragaza ko amwishimiye nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yanditse ati “Ndagushimiye mwenegihugu mugenzi wanjye mushya.”

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

Dj Ira ari mu nzira zo kubona ubwenegihugu bw'u Rwanda 

Minisitiri Nduhungirehe yishimiye Dj Ira uri mo nzira zo kubona ubwenegihugu bw'u Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND