Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo, yatangaje ko ikorwa rya Album ye ya mbere “Vibranium.” yahuriyemo na mugenzi we Nemeye Platini [Platini P] yavuye mu biganiro bagiranye ubwo bari mu Studio mu ikorwa ry’indirimbo zinyuranye.
Uyu musore yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo ‘Si’ ndetse na ‘Best Friend’ mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi b’ibihangano bye. Yaherukaga gusohora indirimbo mu mezi atatu ashize yitwa ‘1,2,3’, ndetse harimo n’iyo yahuriyemo na Zuba Ray.
Yasohoye izi ndirimbo mu gihe ageze kure ikorwa ry’indirimbo zizaba zigize Album yahuriyeho na mugenzi we Platini P. Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ryavuye mu biganiro bagiranye bari muri studio.
Ati “Twari kumwe muri ‘studio’ haza icyo gitekerezo dutangira kugikoraho ubwo.” Yavuze ko ari iby’agaciro kanini kuri we, kuba agiye gukorana na Platini, umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki yakuze afatiraho urugero na n’uyu munsi.
Avuga ati “Ni ibintu by’agaciro cyane kuba tugiye gukorana umushinga munini gutya. Kuko twaherukaga gukorana gutya kuri ‘Collabo’ zisanzwe.”
Nel Ngabo yavuze ko gukorana na Platini ibihangano binyuranye, ari ukunguka ubundi bumenyi. Ati “Icya mbere ni ‘experience’ yiyongera ku ruhande rwanjye mu muziki, kuko ni byinshi ndi kumwigiraho uko turi mu ikorwa ry’iyi Album.”
Uyu muhanzi anavuga ko gusohora indirimbo ebyiri icyarimwe, byaturutse mu kuba yari azimaranye igihe kinini, kandi zose zanditswe na Ishimwe Karake Clement.
Ni ubwa mbere Nel Ngabo na Platini P bagiye gukorana Album. Ariko si ubwa mbere bazaba bakoranye indirimbo kuko baririmbanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Yamotema’, ‘Ikofi’ yanaririmbyemo Igor Mabano na Tom Close, ‘Takalamo’ n’izindi.
Biyongereye ku rutonde rw’abandi bahanzi barimo nka Kevin Kade na Chriss Eazy baherutse guteguza Album, Bull Dogg na Riderman bakoranye Album bise ‘Icyumba cy’amategeko’, abaraperi Logan Joe na Og2tone bakoranye kuri Extended Play (EP) n’abandi.
Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music aherutse kubwira InyaRwanda ko bataranzura umubare w’indirimbo zizaba zigize iyi Album ndetse n’amazina yazo. Ariko kandi izakorwaho n’aba Producer batandukanye, nawe arimo.
Ati “Umubare w’indirimbo uzatangazwa nyuma hamwe n’amazina yazo. Zizakorwa n'aba ‘Producer’ batandukanye.”
Ishimwe Clement yavuze ko iyi Album ari umusaruro wo guhuza ibitekerezo no kwiyumvanamo mu bijyanye n’inganzo. Ati “(Byose) biva mu guhuza, no gushaka guha abantu ibintu byiza.”
Yavuze ko iyi Album izajya ku isoko tariki 16 Kamena 2025, ishyirwe ku mbuga zitandukanye z’umuziki, aho abantu bazabasha kuyumva mu bihe bitandukanye.
Iyo abahanzi babiri bahuje imbaraga bagakorana Album baba bagamije impamvu zitandukanye harimo:
-Kongera Abafana: Umuhanzi umwe ashobora kugira abafana be, undi akagira abe. Iyo bakoranye album, buri wese afasha mugenzi we kugera ku bafana bashya.
-Guhuza Imbaraga: Iyo abahanzi bafite imbaraga mu bice bitandukanye, gukorana album bibafasha kugira imbaraga ku isoko.
-Gukora Umuziki Utandukanye: Buri muhanzi afite umwihariko we. Iyo bahuje imbaraga, album ibamo umwimerere urimo uburyo bwabo butandukanye bwo kuririmba cyangwa gutunganya umuziki.
-Gusangira Ibitekerezo n'Ubuhanga: Gukorana album bituma buri muhanzi yungukira mu bitekerezo by’undi, akiga ubundi buryo bwo gukora umuziki.
-Kongera Amahirwe yo Gukora Ibitaramo: Album ihuriweho ishobora gutuma haba ibitaramo byinshi byabafasha kwinjiza amafaranga menshi.
-Guhangana n’Isoko Mpuzamahanga: Iyo abahanzi bafite intego yo kwaguka ku rwego mpuzamahanga, gukorana album bibafasha kwigaragaza neza mu buryo bukomeye.
-Kunoza Imikoranire mu Muziki: Iyo abahanzi bakoranye album, bituma baba inshuti kurushaho kandi bikazamura umubano mwiza hagati yabo.
-Kwegera Abaterankunga: Album ihuriweho ishobora gukundwa cyane, bigakurura abaterankunga bashobora gufasha abahanzi kwagura ibikorwa byabo.
-Guhanga Album Ifite Icyerekezo Gihamye: Iyo abahanzi babiri bakoranye album, hari igihe igira insanganyamatsiko ibizw nka “concept” ihamye kurusha iyo buri wese akora ku giti cye.
-Kwishimisha no Guhuza Impano: Uretse ubucuruzi, abahanzi benshi baba bishimira gukorana n’abandi bafite impano bakunda. Biba umwanya mwiza wo gufatanya no kwishimira umuziki.
Uretse izi ndirimbo, Platini P na Nel Ngabo bafatanyije mu bitaramo bitandukanye, birimo icyo bakoze ku wa 31 Ukuboza 2020, ubwo binjizaga Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2021.
Nel Ngabo yanataramiye mu
gitaramo cya Platini P cyiswe "Baba Xperience" mu 2024, aho baririmbanye
indirimbo yabo "Ya Motema". Baherutse no guhurira mu gitaramo
cyafashije abakundana kwizihiza Umunsi wa ‘Saint Valentin’.
Nel Ngabo yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Platini bari muri 'studio' ari byo byashibutsemo Album bari gukorana
Album izajya ku isoko tariki 16 Gicurasi 2025, ndetse izhaherekezwa n'ibitaramo byo kuyimurika
TANGA IGITECYEREZO