Mu majwi yagiye ahagaragara mu ibanga arikomoye cyane ubwo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yavugaga ko adakunda na Team manager wa Musanze FC Imurora Japhet Drogoba, we yabihakaniye akure ahubwo avuga ko Miggy yabivuze ashaka kugura umukino wa Musanze ngo itsindwe na Kiyovu.
Mu ijoro ryo
ku wa Kane mu masaha ya saa yine za nijoro nibwo Umutoza wungirije wa Muhazi
United Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Miggy yahamagaye myugariro wa
Musanze FC ukomoka muri Uganda Bakaki Shafiq amusaba ko yaba umwe mubazagira
uruhare rwo kwitsindisha ku ruhande rwa Musanze FC kugira ngo Kiyovu Sports
izayikureho amanota atatu.
Uretse kuba
Miggy yarashakaga ko Bakaki Shafik yamufasha akitsindisha imbere ya Kiyovu Sports
yanashakaga ko ubwo bufasha yanabufashwamo na Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ndetse
n’umuzamu Shaolin.
Mu magambo Miggy yabwiye Bakaki Safiq yagize ati: ”Shafiq uranyumva?” Yego ndakumva. Akomeza agira ati: ”Umwaka utaha mfite imbanziriza masezerano yo gutoza Kiyovu Sports umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports ngira ngo urabizi ko n’umwaka ushize nari ngiye kugutwara muri Muhazi?
Rero ntabwo nazajya
gutoza muri Kiyovu Sports yaragiye mu cyiciro cya Kabiri. Ubu turi gukora
ibishoboka byose ngo Kiyovu igume mu cyiciro cya mbere.”
Mugiraneza yakomeje abaza Shafiq icyo yamufasha muri uwo mukino ngo ikipe ibone amanota. Yagize ati: ”Hanyuma y’ibyo uramfasha iki rero kandi umwaka utaha tuzaba turi kumwe.
Ntubizi ko ntajya
mbeshya wa mugabo we? [Shafiq yahise aseka cyane. ] Miggy arakomeza ”Urabizi
Drogba ( Team Manager wa Musanze FC) si mukunda uzi ibintu yakoze kandi nawe
ibyo yagukoze urabizi.”
Kuri iyo ngingo yo kuba Miggy adakunda
Drogoba InyaRwanda yagize amatsiko yo kumenya icyo yaba apfa na Miggy maze ayitangariza
ko nta kibazo azi kihariye afitanye na Miggy.
Imurora Japhet yagize ati “Mu gihe Miggy
twamaranye hano muri Musanze FC nge nta kibazo kihariye nzi dufitanye, gusa
umuntu ntabwo yavuga ko atagukunda ngo abe agukunda, ubwo we aranyanga.
Ku ngingo y’uko Miggy yagerageje kumvisha
Bakaki Shafiq ko nawe adakundwa na Imurora Japhet Drogoba, Drogoba yavuze ko
nta kibazo afitanye na Bakaki Shafiq ahubwo Miggy yagerageje kumukubiranya ubwo
yari mu bihano agashaka kumujyana muri Muhazi United ariko uretse ibihano Drogoba
yahaye Shafiq kubera amakosa yakoze nta kindi kibazo bafitanye.
Imurora yakomeje agira ati “Bakaki nta
kibazo dufitanye. Ku mukino wa Vision FC na Musanze FC I Kigali nibwo
yasimbujwe mu kibuga igice cya mbere kirangiye maze ahita yitegera imodoka ku
giti cye ataha i Musanze umukino utararangira. Icyo gihe twarabimuhaniye.
“Ubwo Bakaki yari mu bihano nibwo Miggy
yashakaga kumujyana muri Muhazi United ariko ntibyakunda arangiza ibihano bye
muri Musanze FC akomeza kuyikinira.
Mu gihe Mugiraneza Jean Baptista Miggy yashakaga kubiba umwuka mubi mu ikipe ya Musanze FC ngo itsindwe na kiyovu Sports, ibyo ntacyo byakoze ku ikipe ya Musanze FC kuko umukino warangiye Musanze FC itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Kiyovu Sports ndetse na Bakaki Shafiq Miggy yari yinjiriyeho atsida igitego muri uwo mukino.
Imurora Japhet yavuze ko nta kibazo azi afitanye na Miggy uherutse kuvuga ko amwanga
Imurora Japhet
Miggy mu magambo yabwiye Bakaki Shafiq harimo ko ngo yanga Imurora Japhet
TANGA IGITECYEREZO