Igihugu cya Macedonia y’Amajyaruguru kiri mu gahinda gakomeye nyuma y’uko inkongi y’umuriro yahitanye abasaga 59 mu kabyiniro ka Pulse, aho n’umukinnyi wa ruhago, Andrej Lazarov w’imyaka 25, yaguye agerageza gutabara abandi.
Andrej Lazarov, wari umukinnyi w'ikipe ya FC Shkupi mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Macedonia y’Amajyaruguru, yemejwe nk’umwe mu baguye muri iyi mpanuka yatewe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo ku wa 16 Werurwe 2025. Ikipe ye yabitangaje kuri Facebook, yemeza ko uyu mukinnyi yishwe n’ubukana bw’uyu muriro ubwo yari arimo gufasha abandi gusohoka muri ako kabyiniro.
Ubu butumwa buragira buti: "Yagaragaje ubutwari n’ineza kugeza ku munota
wa nyuma. Igikorwa
cye cy’ubutwari kizahora mu mitima yacu nk’ikimenyetso cy’umutima mwiza yagiraga."
FC
Shkupi yakomeje ivuga ko bibabaje kubona batakaje umukinnyi wabo bari bamaranye
amezi atandatu gusa.
Inkongi yahitanye ubuzima
bwa benshi
Minisitiri
w’Umutekano muri Macedonia y’Amajyaruguru, Panche Toshkovskithe, yavuze ko iyi
nkongi yabereye mu mujyi wa Kočani ahagana Saa Cyenda z’ijoro, ubwo abaririmbyi
bo mu itsinda rya ADN bari barimo gutarama. Yakomeje avuga ko iyi nkongi yatewe
n’ibishashi bizwi nka 'fireworks' byaje gukurura umuriro wa nyawo mu kabyiniro ka Pulse.
Nk’uko
byatangajwe na BBC, iyi mpanuka yahitanye abantu 59 mu gihe abandi
barenga 155 bakomeretse bikomeye. Ni imwe mu mpanuka zikomeye zigeze kuba muri
iki gihugu mu myaka ya vuba.
Minisitiri w’Intebe wa Macedonia y’Amajyaruguru, Hristijan Mickoski, yanditse kuri Instagram ati: "Uyu ni umunsi ukomeye kandi ubabaje cyane kuri Macedonia. Guverinoma irakora ibishoboka byose ngo hamenyekane impamvu y’iyi mpanuka no gufasha abayikomerekeyemo."
Isi yihanganishije
Macedonia
Iyi mpanuka yashenguye imitima ya benshi hirya no hino ku isi, abayobozi batandukanye bakomeje koherereza Macedoni ubutumwa bw'ihumure.
Komiseri ushinzwe kwagura Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Marta Kos yagaragaje akababaro ke yandika kuri X ati: "Mbabajwe bikomeye n’iyi mpanuka y’inkongi y'umuriro yabereye i Kočani, yahitanye urubyiruko rwinshi. Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’ababuze ababo ndetse n’igihugu cyose cya Macedonia."
Andrej Lazarov, intwari
izahora yibukwa
Nubwo
iyi nkongi yahitanye ubuzima bwa benshi, igikorwa cya Andrej Lazarov cyo
guharanira kurokora abandi cyatumye afatwa nk’intwari. Ikipe ye, inshuti ze,
n’abakunzi ba ruhago bose, bamwunamiye bavuga ko azahora yibukwa nk’umuntu
wakundaga abantu, wanitanze kugeza ku munota wa nyuma.
Umukinnyi w'umupira w'amaguru yitabye Imana agerageza kurokora ubuzima bw'abandi
Yaguye mu nkongi y'umuriro yahitanye ubuzima bwa benshi
TANGA IGITECYEREZO