RURA
Kigali

Umudepite w’Ubufaransa arasaba Amerika gusubiza igishushanyo cya "Statue of Liberty"

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:17/03/2025 22:06
0


Umudepite w’Ubufaransa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Raphael Glucksmann, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusubiza Ubufaransa Igishushanyo cya "Statue Liberty" ashimangira ko Amerika itagihagarariye indangagaciro cyari gisobanuye igihe cyatangwaga nk’impano mu 1886.



Mu ijambo rye yagejeje ku bayoboke b’ishyaka rya Place Publique, Glucksmann yavuze ko Amerika yaretse kuba umurinzi w’ubwisanzure, demokarasi n’indangagaciro z’uburenganzira bwa muntu. 

Yagize ati: “Tubwire Abanyamerika bahisemo kujya ku ruhande rw’abanyagitugu, n’abirukana abashakashatsi baharanira ubwisanzure bwa siyansi, muti: mutugarurire Igishushanyo cya Liberty.” 

Yongeyeho ko iki gishushanyo “cyari impano yuje ubutumwa, ariko biragaragara ko mutacyicyubaha. Ni byiza kukigarura iwacu.”

Igishushanyo cya Liberty cyubatswe n’umunyabugeni w’Umufaransa Auguste Bartholdi, cyerekanwa ku mugaragaro tariki ya 28 Ukwakira 1886 muri New York, nk’impano y’Abafaransa mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 y’ubwigenge bwa Amerika. 

Nubwo mu Mujyi wa Paris hari igishushanyo gito kimeze nkacyo kiri ku kirwa ku mugezi wa Seine, Glucksmann avuga ko igishushanyo nyamukuru kigomba gusubizwa mu Bufaransa.

Uyu mudepite usanzwe uzwiho gushyigikira Ukraine mu ntambara yo kwirwanaho ku bitero by’u Burusiya, yanenze bikomeye politiki nshya ya Perezida Donald Trump.

Yasabye Amerika kwisubiraho ku cyemezo cyo kugabanya inkunga ihabwa inzego z’ubushakashatsi, no kwirukana amagana y’abashakashatsi bo mu nzego z’ubuzima n’ibidukikije.

Glucksmann yunzemo ati: “Niba bashaka kwirukana abahanga babo, tuzababwira ko mu Bufaransa twiteguye kubakira. Ni bo bagize Amerika igihangange kubera ubwisanzure n’udushya.”

Ubuyobozi bwa Perezida Trump, wagarutse ku butegetsi muri Mutarama 2025, bwagabanyije inkunga yagenerwaga ubushakashatsi bwa leta, cyane cyane ibirebana n’ubuzima n’ibidukikije 'Rap TV'. 

Yanatangije gahunda yo kugabanya abakozi ba leta, ibyo Glucksmann avuga ko biri gukoma mu nkokora ubwisanzure bwa siyansi.

Iki gitekerezo cya Glucksmann cyakomeje guteza impaka mu Bufaransa no ku rwego mpuzamahanga, hibazwa niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika igikwiye kuba ari yo itunze igishushanyo cya Liberty, gisobanura ubwigenge, ubwisanzure n’ukwishyira ukizana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND