Nyuma y’igihe kinini batavuga rumwe, umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Ahmed Ololade uzwi nka Asake, yamaze kwiyunga na se, Fatai Odunsi, ndetse yemera no kwita ku mwana we w’imyaka 11, Zeenat.
Asake amaze igihe avugwaho guhemukira se, Odunsi, nyuma yo kumutererana ubwo yari
arwaye indwara ya Stroke kuva
mu 2022. Mu cyumweru gishize, uyu mubyeyi yari yatakambiye abagiraneza abinyujije ku
mbuga nkoranyambaga, asaba ubufasha bwo kwivuza, avuga ko umuhungu we
atamwitayeho.
Muri ayo mashusho, Odunsi yaragize ati: "Umunsi mwiza mwese, ni njye wabyaye Ahmed Asake. Naramureze, ariko aheruka kunyitaho mu 2022. Nyamuneka mumfashe, nkeneye ubufasha bwanyu."
Aya
magambo yateje impaka n’impagarara mu bakunzi ba Asake, benshi bibaza impamvu
umuhanzi w’icyamamare atita kuri se.
Asake yemeye gufasha se
no kumwubakira inzu
Nyuma
y’iyo nkundura, Asake yageze kuri se maze yemera kumufasha. Mu mashusho mashya
yashyizwe hanze ku Cyumweru, Odunsi yemeje ko we n’umuhungu we biyunze,
kandi ko Asake yiteguye kumufasha mu buryo bwose.
Yagize ati: "Twakemuye ibibazo byose, ntitukiri mu makimbirane. Asake yambwiye ko azakora byose nshaka. Ubu bari gushaka inzu nshya azangurira. Ibibazo byose birakemutse."
Iki
cyemezo cyatumye benshi bongeye kugira umutuzo, ndetse abafana ba Asake bishimiye ko
yongeye kwiyunga n’umuryango we.
Asake yemeye kwita ku
mwana we Zeenat
Uretse
gufasha se, Asake yemeye no kwita ku mwana we w’imyaka 11, Zeenat. Nubwo atigeze amwihakana, yari ataramufataho inshingano nk’umubyeyi.
Odunsi yagize ati: "Asake ntabwo yigeze ahakana umwana we, ariko ubu yemeye kumwitaho byuzuye."
Ibi byabaye mu gihe Asake
yitegura ibitaramo bikomeye
Iyi nkuru ije mu gihe Asake ari kwitegura igitaramo gikomeye 'Yardland Festival' kizabera mu Bufaransa muri uyu mwaka. Uyu muhanzi akunzwe cyane ku ndirimbo nka 'Lonely At The Top,' 'Why Love,' 'Remember,' n'izindi.
TANGA IGITECYEREZO