RURA
Kigali

Umwana ari mu mazi abira nyuma yo kurya inzoka mbisi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:17/03/2025 9:51
0


Impagarara ni zose muri Kenya nyuma y’uko umwana w’umuhungu w’imyaka 15 arembeye mu bitaro bya Litein Mission Hospital nyuma yo kurya inzoka mbisi.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Citizen Digital, ivuga ko ibi byabereye mu ntara ya Bomet mu gace ka Chemogoch muri Kenya, ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025. Uyu mwana wari usanzwe acuruza inzoga hafi aho mu mudugudu, yahise ajyanwa mu bitaro nyuma yo kuyirya ari mbisi.

Bivugwa ko bamwe mu bakiriya be baje bafite inzoka yapfuye maze arayibiba ayijyana iwabo mu rugo. Nyina yatangaye cyane ubwo yamusanganaga inzoka mu mifuka y’imyenda ye maze amubaza aho yayikuye, umwana aramubwita ati” Tegereza ndaje nkwereke.”

 Nyina byamuteye ubwoba, maze umwana yiruka ajya ku mugezi, afata iyo nzoka arayirya yose maze anywa n’amazi, ahita agaruka mu rugo.

Uburozi bw'inzoka butangiye kumugeramo, abaturage bihutiye kumujyana kwa muganga. Yahageze arembye cyane ku buryo bahise bamwimurira mu bitaro bya Litein Mission Hospital.

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, yabashije koroherwa, ubu abaganga bakaba batanga icyizere cy’uko azakira vuba, ndetse bamugaruye mu bitaro biri hafi y’iwabo bya AIC Litein Hospital.

Muganga mu bitaro bya Litein Mission Hospital, Dr. Valentine Mbithi yagize ati: "Iki ni ikibazo kidasanzwe, ntabwo twigeze tubona ibintu nk'ibi mbere, ariko ubu uyu mwana ahagaze neza ndetse akaba ari kugenda yoroherwa."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND