RURA
Kigali

Uwumukiza Obed yasimbuye Byiringiro Gilbert wasanganwe imvune mu Mavubi yatangiye umwiherero

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/03/2025 18:51
0


Myugariro wa Mukura VS,Uwumukiza Obed yongewe mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi yatangiye umwiherero asimbuye Byiringiro Gilbert wasanganwe imvune.



Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025 nibwo Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakiramo Nigeria tariki ya 21 na Lesotho tariki 25 Werurwe 2025.

Ubwo abakinnyi bahamagawe bageraga mu mwiherero bakorewe isuzumwa, hasangwa myugariro wa APR FC, Byiringiro Gilbert afite ikibazo cy'imvune mu ivi ahita asezererwa gutyo.

Yahise asimbuzwa myugariro wa Mukura VS bakina ku mwanya umwe, Uwumukiza Obed. 

Abakinnyi bamaze kugera mu mwiherero w'Amavubi ni abakina imbere muri shampiyona ndetse na Rubanguka Steve ukina muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Arabia Saudite naho abandi bakina hanze bazatangira kuwugeramo guhera ku munsi wejo.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta zunze ubumwe za Amerika aho afite amanota 7 anganya na Afurika y'Epfo iri ku mwanya wa kabiri na Benin iri kuwa gatatu.

Lesotho iri ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria atatu na Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.

Byiringiro Gilbert yasanganwe ikibazo cy'imvune 

Uwumukiza Obed wasimbuye Byiringiro Lague mu Mavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND