RURA
Kigali

Lando Norris yigaranzuye Max Verstappen muri Australia, isiganwa ryaranzwe n’impanuka

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/03/2025 13:16
0


Lando Norris yakoze amateka mu isiganwa ryabereye muri Australia, atsinda Max Verstappen mu buryo butangaje, nyuma yo kugenzura neza imihindagurikire y’ikirere ndetse n’impanuka nyinshi zabaye.



McLaren, ikipe ya Norris, yagaragaje ubuhanga mu gufata ibyemezo bikwiye, maze uyu musore w’Umwongereza yegukana intsinzi ye ya mbere muri uyu mwaka. Byabaye isiganwa ririmo impanuka zikomeye, imodoka z’umutekano (safety cars) eshatatu, ndetse n’intangiriro yarimo akavuyo kenshi habonekamo impanuka.

Nubwo yari ayoboye, Norris yagombaga kwihagararaho imbere ya Max Verstappen, wari wazamuwe n’imodoka y’umutekano ya nyuma. Ibi byatumye Verstappen agira amahirwe yo kongera kwinjira mu rugamba rwo guhatanira umwanya wa mbere. Gusa, Norris yakomeje kwihagararaho kugeza ashoje isiganwa ari we uwa mbere, atsinda Verstappen na George Russell wa Mercedes wari wahize kwigaragaza muri iri rushanwa

Lewis Hamilton, wakiniraga bwa mbere ikipe ya Ferrari, yagowe bikomeye muri iri siganwa, arangiza ku mwanya wa 10. Byabaye umunsi utari mwiza kuri Ferrari kuko babuze uburyo bahindura amapine ubwo imvura yatangiraga kugwa. Ibi byatumye Hamilton n’umufatanyabikorwa we, Charles Leclerc, basubira inyuma, bagatakaza imyanya myiza bari bafite.

Hamilton wari wigeze kuza imbere ku murongo wa 46, yaje gutakaza iyo myanya nyuma yo gusabwa guhagarara kuri pit-stop atinze. Ibi byatumye Ferrari ibura amahirwe yo kubona intsinzi cyangwa kubona imyanya ya mbere.

Rookie Isack Hadjar yahise ava mu isiganwa ataranatangira, nyuma yo gukora impanuka ku murongo wo kwishyushya (formation lap). Nyuma y’iminota 15 isiganwa rimaze guhagarikwa, ryatangiye bundi bushya, ariko undi mukinnyi mushya, Jack Doohan, yahise agwa mu mpanuka na we, atuma imodoka y’umutekano ijya mu kibuga bwa mbere.

Ku rundi ruhande, Carlos Sainz wa Williams nawe yagize ikibazo nk’icyo, asohoka mu isiganwa nyuma yo kugwa mu ikorosi rya nyuma. Ibi byose byatumye isiganwa ritangira nabi ku bakinnyi bashya.

McLaren yari izi ko Verstappen ashobora gukoresha ubushobozi bwe bwo gusiganwa mu mvura kugira ngo amwigaranzure. Gusa, Norris na mugenzi we Oscar Piastri bayoboye isiganwa mu buryo butajegajega. Bageze aho bashyiraho intera y'amasegonda 16 hagati yabo na Verstappen mbere y’uko imodoka y’umutekano yongera kugera mu kibuga kubera impanuka ya Fernando Alonso.

Imvura yaje kongera ibintu kuba bibi kurushaho, aho Norris na Piastri bose baguye mu ikorosi rya nyuma. Norris yabashije gusubira mu isiganwa vuba, ariko Piastri yagowe no kuva ku gasozi, atinda gutangira kongera gusiganwa.

Verstappen yagerageje kugumisha imodoka ye mu isiganwa nta guhindura amapine, ariko yagombaga kwemera agasubira kuri pit-stop kuko amazi yari yamurenze. Ferrari yo yakoze ikosa rikomeye ryo gukomeza gukinana  n’amapine atari ayo mu mvura, bigatuma Hamilton na Leclerc batakaza imyanya yari iy'imbere.

Nyuma y’imodoka y’umutekano ya nyuma, Norris yakoze ibihe byiza mu byiciro bya nyuma by’isiganwa, yongera gushyiraho intera ya Verstappen. Gusa yaje gukosa gato mu ikorosi rya gatandatu, bituma Verstappen amwegere bikomeye agerageza kumucaho akoresheje DRS.

Nubwo byari ibihe bigoye, Norris yakomeje kwihagararaho, atanga Verstappen na Russell, atwara intsinzi ye ya mbere y’uyu mwaka.

Lando Norris yanikiriye Max Verstapen mu isiganwa ryabereye muri Australia

Isiganwa rya Australia ryaranzwe n'impanuka zidasanwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND