RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yarashimuswe naho uw'u Bwongereza aregura

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/03/2025 9:59
0


Tariki 16 Werurwe ni umunsi wa 75 w’uyu mwaka usigaje indi 290 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka

37: Caligula, yabaye Umwami w’abami w’u Buromani, aza asimbuye nyirarume Tiberius.

1190: Jenoside y’Abayahudi yabereye i Clifford mu Mujyi wa York.

1521: Ferdinand Magellan yafashwe n’Abanyaphillipines.

1792: Umwami wa Suwede Gustavo III yararashwe maze aza gupfa kuya 29 Werurwe.

1942: Intwaro ya kirimbuzi yitwa V-2 rocket yarerekanwe ku mugaragaro.

1976: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Harold Wilson yareguye ku mpamvu ze bwite.

1978: Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Aldo Moro yarashimuswe, nyuma aza kwicwa n’abamushimuse.

2005: Isirayeli yasubije igihugu cya Palestine agace ka Jericho.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1751: James Madison, Perezida wa kane wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1800: Ninko, Umwami w’abami w’u Buyapani.

1986: Toney Douglas, Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1890: Zorka w’i Montenegro, igikomangomakazi cya Serbia.

2001: Norma MacMillan, Umukinnyi w’amafilime w’Umunyacanada.

2005: Allan Hendrickse, Umunyapolitike wo muri Afurika y’Epfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND