RURA
Kigali

Zimbabwe: Umugabo yapfuye yiyahuye nyuma yuko umukunzi we avuze ko afite ubugabo buto

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:17/03/2025 18:53
0


Charles Chindundundu umugabo ukomoka muri Zimbabwe wakunze kurangwa n’bibazo by’agahinda gakabije, yapfuye yiyahuye nyuma yo gusebywa n'umukunzi we.



Chindundundu, umugabo wo muri Zimbabwe wari usanzwe afite amateka y'indwara y'agahinda gakabije, yitabye Imana nyuma yo kunywa uburozi nk'uko tubikesha 9newsng.com.

Yasangiye ibihe bye bya nyuma n'inshuti n'umuryango abinyujije kuri WhatsApp, asiga urukurikirane rw'ubutumwa bw'amarangamutima na videwo.

Mu butumwa bwanyuma yohereje kuri WhatsApp ye, Chindundundu yagize ati: ”Inshingano zirarangiye” ayo magambo yaherekejwe nifoto ye ari mubihe bibabaje.

Ubutumwa bwe bwa nyuma yakomeje agira ati “Icyemezo cyiza kuruta ibindi byose” aha akaba yari amaze gufata ikemezo cyo kwiyahura. 

Iki gikorwa cya Chindundundu cyateye agahinda gakomeye abantu benshi, bituma benshi mu nshuti ze n’abavandimwe bibagora kubyakira, ndetse bamwe ntibarimo kwizera koko kwariwe wabikoze.

Ari ababyeyi inshuti n'abavandimwe, iki gikorwa yakoze cyatumye bibaza niba ariwe koko wabyikoreye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND