RURA
Kigali

Uko umwami w’Ubwongereza yambitse umugore we impeta ikoze mu isafuriya

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/03/2025 18:39
0


Mu mwaka wa 1923, Igikomangoma Albert (cyaje kuba King George VI, se wa Queen Elizabeth II) yatanze impeta ikozwe mu isafuriya yashongeshejwe mu rwego rwo kwereka umugore we ko urukundo atari ubutunzi.



Igikomangoma Albert (Prince Albert), waje kuba King George VI se wa Queen Elizabeth II, yahaye fiancée we (Umukunzi we), Lady Elizabeth Bowes-Lyon, impeta idasanzwe imenyerewe mu bwami bw’u Bwongereza.

Mu bihe by'ubukwe bwabo mu 1923, Albert yashatse impeta idasanzwe, atari iyakozwe mu mabuye y’agaciro nk’uko byari bisanzwe mu muryango w’ibwami.

Ahubwo, iyo mpeta yari ifite ibuye ryakozwe mu isafuriya yashongeshejwe, bivuze ko isafuriya yashonze igacurwamo ibuye risa n’amabuye y'agaciro.

Impamvu yo gukora impeta ityo:

Byari ikimenyetso cy’urukundo rufite agaciro k'ibintu bisanzwe, aho atari ngombwa gukoresha amabuye y'agaciro nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu bwami.

Byerekanye ko urukundo ruri hejuru y'ubutunzi, kandi ko impeta yari ishingiye ku bwumvikane bwabo aho kuba igiciro cyayo.

Nubwo hari bamwe batunguwe n’iyi mpeta yihariye, Elizabeth Bowes-Lyon yayakiriye yishimye, kuko yari ikirango cy’urukundo rwabo rudasanzwe.

Ubwo umwami George VI yari ku butegetsi, yahuye n’inzitizi zo kudashira amanga no kuvugira mu ruhame ariko Elizabeth Bowes-Lyon yamubaye hafi amufasha muri buri kimwe cyose.

Si ibyo gusa, mu ntambara ya kabiri y’Isi yose, Elizabeth Bowes-Lyon yabaye hafi umugabo we amufasha buri kimwe cyose ari naho Adolf Hitlet yaje kumwita umugore w’icyago (the most dangerous woman in Europe).

Umwami George VI yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 1952 afite imyaka 56, azize kanseri y’ibihaha, kubera ko yakundaga itabi cyane. Elizabeth yahawe izina rya Queen Mother (Nyina w’Umwamikazi) kuko umukobwa we, Queen Elizabeth II, yabaye umwamikazi.

Queen Mother yabayeho kugeza mu 2002, apfa afite imyaka 101, ari umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu muryango w’ibwami.

Iyo mpeta yakomeje kuguma mu muryango w’ibwami, isigasira inkuru itangaje mu mateka y’ubukwe bw’ibwami bw’u Bwongereza.


Umwamikazi Elizabeth yambitswe impeta ikozwe mu isafuriya


Umwami George VI yari afite ikibazo cyo gutinya kuvugira imbere y'abantu benshi ariko agkunda agatabi kubi


Umwami George VI yambitse umugore we impeta ikoze mu isafuriya yashongesheje





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND