Erling Haaland yongeye gukora amateka muri Premier League nyuma yo kugira uruhare mu gitego cya 100 (ibitego n’imipira ivamo ibitego) mu mukino Manchester City yanganyijemo na Brighton ibitego 2-2 ejo ku wa Gatandatu.
Iki gikorwa cy’akataraboneka yagikoze mu
mikino 94 gusa, aba umukinnyi wa mbere ubigezeho mu gihe gito.
Mbere y’uko Haaland akora ibi, Alan Shearer
ni we wari ufite aka gahigo, akaba yari yabigezeho nyuma y’imikino 100.
Haaland, waje muri Manchester City avuye muri Borussia Dortmund mu 2022, na
Shearer ni bo bakinnyi bonyine babashije kugira uru ruhare rw’ibitego 100 mu
myaka itatu ya mbere bakina muri Premier League.
Abandi bakinnyi b’ibihangange bagiye bagera
kuri uru rwego, ariko mu myaka myinshi kurusha Haaland. Sergio Aguero, Thierry
Henry, Jimmy Floyd Hasselbaink, Les Ferdinand na Matt Le Tissier babigezeho mu
mwaka wa kane. Mohamed Salah, Eric Cantona na Andy Cole babigezeho nyuma
y’imyaka itanu, naho Harry Kane abigeraho nyuma y’imyaka itandatu.
Mu ruhare rwe rw’ibitego 100, Haaland
yatsinze ibitego 84 anatanga imipira 16 yavuyemo ibitego. Muri aba bakinnyi
bose, Harry Kane ni we wenyine watanze imipira mike kurusha Haaland ubwo
yageraga kuri uru rwego, kuko yari afite imipira 13 gusa yatanze ikavamo ibindi
bitego. Ku rundi ruhande, Cantona wakiniye Leeds na Manchester United yari
afite assists 42, mu gihe Matt Le Tissier yari afite 38.
Haaland yatwaye igihembo cy’umukinnyi
watsinze ibitego byinshi muri Premier League mu myaka ye bibiri bya mbere muri
Manchester City. Ariko muri uyu mwaka w’imikino, amaze gutsinda ibitego 20 mu
mikino 27, akaba arushwa ibitego 7 na Mohamed Salah wa Liverpool, ufite ibitego
27 n’imipira 17 yavuyemo ibitego, mu gihe Haaland afite assists 3 gusa.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Haaland
yari yatsinze ibitego 10 mu mikino 5 ya mbere, aba umukinnyi wa mbere ubigezeho
kuva Pongo Waring wa Aston Villa mu 1930 yabigeraho. Uyu mwaka, Haaland abona
igitego cyangwa assist buri minota 103 muri Premier League, mu gihe umwaka we
wa mbere yabigeragaho buri minota 63, naho umwaka ushize bikaba buri minota 80.
Amakipe yahiriye Haaland kurusha andi ni
Manchester United, kuko yayitsinze ibitego 6 anatanga assists 3 mu mikino 5. Mu
mikino 6 yakinnye na West Ham, yayitsinze ibitego 9 nta assists atanze. Afite
ibitego 8 mu mikino 5 yakinnye na Wolves, ibitego 6 mu mikino 4 yakinnye na
Crystal Palace, ndetse na Brighton na Fulham zabonye ibitego 6 mu mikino 5.
Erling Haaland yakoze agahigo ko kuzuza uruhare rw'ibitego 100 mu gihe gito
Haaland niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri English Premier League mu myaka ibiri ishyize
Alan Shealer agahigo ke kari gafitwe na Erling Haaland
TANGA IGITECYEREZO