Mu buzima bwa buri munsi, dukunze guhura n’abantu bakunda kuba bonyine, bagahitamo amahoro n’umutuzo uva mu kwirinda urusaku no kugabanya imibanire ishingiye ku busabane busanzwe.
Ariko si buri wese uba wenyine waba ari "introvert" gusa. Hari ubwoko bw’abantu bitwa "Lone Wolves", bagira imyitwarire igaragara nk’iy’abantu bitandukanya n’abandi, ariko bo bafite icyerekezo n’imyumvire itandukanye n'iyabantu bakunze kugira umuco wo kwigunga.
Abo bantu bagira umwihariko ukomeye, bakaba bagendera ku mahame yabo, bagaharanira kwigira no kwihangira inzira zabo ubwabo.
1. Gukunda kuba bonyine, ariko mu rwego rwo kwiyubaka. Abantu bafite iyi mico si uko gusa bakunda amahoro n'ituze; ni uko baba bafite intego yo kwiyubaka no kwigira.
Kuba bonyine bibaha umwanya uhagije wo gutekereza, gutegura gahunda zabo no gushyira mu bikorwa imishinga yabo batabangamiwe cyangwa ngo bagire abo bishinjikirizaho.
2. Kwizera abantu bake. "Lone wolves" ntabwo banga abantu, ahubwo bahitamo kuba hafi y’abantu bake bizeye. Umubano wabo ntushingira ku mubare w’inshuti, ahubwo ugaragarira mu ireme. Babona ko ubucuti budafite intego cyangwa indangagaciro ntamumaro wabwo.
3. Kwizera imbaraga zabo no kwigira. i mico ituma bahora bashyize imbere ukwizera ubushobozi bwabo. Si abantu bakunze gusaba ubufasha; bagerageza kubanza gukora uko bashoboye.
Iyo bibaye ngombwa gusaba ubufasha, barabanza bakiga neza ko ari ngombwa koko, kandi bakabikora bafite intego nk'uko tubikesha Times of India.
4. Kumva batandukanye n’abandi, ariko ntibivuze kwishyira hejuru. Aba bantu usanga bagira uburyo bwabo bwo kureba no gusobanukirwa isi, bumva ko hari uburyo bwihariye babonamo ibintu.
Ntibiyumva nk’abari hejuru y’abandi, ahubwo ni uko uburyo babona ibintu butandukanye n'ubw’abandi benshi. Ibi bituma bashobora kumva ko batabonwa cyangwa ngo bumvwe uko babyifuza.
5. Gushyira imbere intego n’inzozi zabo. "Lone wolves" bakunze gushyira imbere intego zabo, bakazirwanirira uko byagenda kose. Ntibajya bishora mu bikorwa by’imibanire ishingiye ku kuryoherwa n’ubuzima gusa cyangwa ku busabane budatanga umusaruro ugaragara. Intego zabo ziba ari moteri ibasunika buri munsi.
6. Kutaba nyamujya iyo bigiye. Ni abantu bafite ibitekerezo bihamye kandi byigenga. Ntibakunze kwemera guhatirwa cyangwa gushorwamo ibintu batazi neza. Bafata ibyemezo babanje gutekereza, bagakora ibyo bemera kandi biboneye.
7. Kuba bafite intego ihamye mu buzima. Bafite icyerekezo kirambye haba mu buzima bwite cyangwa mu mwuga wabo. Akenshi ibyo bateganya kugeraho biba biri hejuru y’uko abantu basanzwe batekereza, kandi bashyira imbaraga nyinshi mu kubigeraho.
8. Gutekereza ku buzima no kureba imbere. "Lone wolves" bakunze kwibaza ku buzima, bagasesengura icyerekezo cyabo ndetse bakanagira inyota yo gusobanukirwa n’ibibazo by’isi. Bagira imitekerereze yihariye ya filozofi, rimwe na rimwe ikabarangaza cyane kurusha imibanire isanzwe.
9. Kwishimira ubwigenge bwuzuye. Banga kugenzurwa no gufatirwa ibyemezo n’abandi. Umwanzuro uwo ari wo wose, n’igihe byasaba gufata inzira igoye, bahitamo kuba ari bo bifatira ibyemezo. Kuri bo, kwigenga si amahitamo, ahubwo ni ihame.
10. Kugorana kumenya imiterere yabo nyakuri. Biragoye kumenya no gusobanukirwa ubuzima bwabo kuko batamenyera byoroshye gutanga amakuru yabo bwite cyangwa kwirekura imbere y’abandi. Gusa iyo babonye uwo bizeye, bashobora kwerekana impande zabo zose.
Lone Wolf na Introvert: Ni Iki Gitandukanya aba bombi?
Introvert akenshi ahitamo kuba mu ituze kugira ngo asubirane ingufu. Nubwo ashobora kuba wenyine, ashobora kugirana umubano n’abandi mu buryo bworoshye kandi buhoraho.
Lone wolf ni umuntu ufata wihugura akigira nk’intwaro ikomeye, akumva ko ubuzima bwe buzamuka cyangwa bukagwa bitewe n’ingufu ze bwite.
Ntibakunze guhuza n’abandi nk’imbaraga, ahubwo barushaho kwiyubaka binyuze mu kuba bonyine no gutegura ahazaza habo.
TANGA IGITECYEREZO