RURA
Kigali

Impinduka mu mikorere ya Kiliziya Gatolika zishobora gukomeza kubera Papa

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:14/03/2025 13:49
0


Papa Francis arembeye mu bitaro, ibyo bikaba bituma Kiliziya Gatolika yatekereza uburyo bushya bwo kuyobora, n’ubwo ubutumwa buzakomeza gutangwa nk'uko bisanzwe.



Mu byumweru bine bishize, Papa Francis arwariye mu bitaro bya Gemelli i Roma, kubera indwara ya pneumonia mu bihaha byombi. Abaganga bavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga, ndetse nta gihe kirekire kiramenyekana igihe azasohokera mu bitaro. 

Ibi byatumye habaho impinduka mu mikorere ya Kiliziya Gatolika, aho hari ikizere cy’uko Papa ashobora kuzabona uburyo bushya bwo kuyobora.

SKY news yatangaje ko Marco Impagliazzo, perezida wa Community of Sant'Egidio, umuryango wa mbere ukomeye mu gufasha abatishoboye ku isi, yavuze ko Kiliziya Gatolika ishobora gusabwa "gutekereza" ku buryo bushya bwo kuyobora Papa. 

Yagize ati: "Dukeneye gutekereza ku buryo bushya bwo kuyobora muri iki gihe, ariko nemera ko Papa akomeje kuyobora neza."

Yongeraho ko n’ubwo Papa Francis ashobora kugabanya ingendo cyangwa ibikorwa byinshi byo guhuza n'abakirisitu, kuyobora Kiliziya bizakomeza mu buryo bwa "prophetic," aho ashobora gukomeza gutanga ubutumwa bukomeye mu buryo bunoze.

Ibi byatangajwe  nyuma y’uko Impagliazzo abonana na Papa ku itariki ya 13 Gashyantare, umunsi umwe mbere y'uko ajya mu bitaro. 

Muri icyo gihe, Papa yari afite inkorora n'ibindi bibazo by'ubuzima, bituma atabasha guhaguruka ngo abonane n’abashyitsi be. Igihe yamusabaga gukomeza kubaho neza, yagaragaje ko asaba gufashwa no gutegura gahunda ye ku bijyanye n’ubuzima bwe.

Ibi bibazo by’ubuzima bwa Papa Francis byateje impaka ku buryo bushya bwo kuyobora, mu gihe abakirisitu ndetse n’abayobozi ba Kiliziya batandukanye bagaragaza ko bashobora kugira uruhare runini mu guhindura uburyo bwo kuyobora mu gihe cy'uburwayi bwa Papa. 

Perezida wa Community of Sant'Egidio yavuze ko n'ubwo Papa ashobora kugabanya ingendo no gutegura ibikorwa byinshi, ubutumwa bwa Kiliziya bugomba gukomeza kugeza ku bakirisitu bose.

Mu gihe Papa Francis arwariye mu bitaro, ibikorwa byinshi by’urukundo byakomeje. Urugero ni inama mpuzamahanga yakozwe ku burenganzira bw'abana, aho Marco Impagliazzo yashimangiye ko buri gikorwa cyo gufasha abandi gikomeza kuba ngombwa mu gukomeza ubutumwa bwiza bwa Kiliziya.

Ibi byose byerekana ko, nubwo Papa Francis arwariye mu bitaro, Kiliziya Gatolika ishobora guhindura uburyo bwo kuyobora kugira ngo ihuze n'ibihe bishya by’ubuzima bwa Papa, ariko ubutumwa bwo guharanira ineza n’amahoro bizakomeza kugirwaho ingaruka no kuyobora kwiza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND