Nyina wa Beyonce, Tina Knowles yatangaje ko umukobwa we yahagaritse gukina filime nubwo we atigeze abitangaza na mbere.
Kuva
mu myaka ya 2000, Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye mu muziki nka Beyonce, nibwo yatangiye gukina filime ndetse uyu mwuga uramukundira uramuhira aba
ikimenyabose ndetse na filime akinnyemo akajya amenyekana hose.
Mu
minsi mike ishize, nibwo Tina Knowles yatangaje ko uyu mukobwa we yahagaritse
gukina filime nubwo nyir'ubwite atari yarigeze atangaza ko yahagaritse uyu
mwuga wo gukina filime.
Tina
Knowless yagize ati “[Cadillac Records] iracyari imwe muri filime nkunda cyane,
kandi ituma nibuka ukuntu umwana wanjye yahisemo kutakomeza gukina filime.
Yitwaye neza cyane muri iyi filime. Kandi yatanze umushahara we mu buryo
butarangwamo kwikunda ku mushinga wa Phoenix House.”
Muri
uru rugendo rwo gukina filime, Beyonce yarahiriwe ndetse akina filime nyinshi
zamamaye arizo;
1.
Filime yagaragayemo nk'umukinnyi (Live-action Films)
Carmen:
A Hip Hopera (2001) – Yakinnyemo nka Carmen Brown.
Austin
Powers in Goldmember (2002) – Yakinnyemo nka Foxxy Cleopatra.
The
Fighting Temptations (2003) – Yakinnyemo nka Lilly.
Fade
to Black (2004) – Yagaragayemo mu mwanya we bwite (documentary ya Jay-Z).
The
Pink Panther (2006) – Yakinnyemo nka Xania.
Dreamgirls
(2006) – Yakinnyemo nka Deena Jones (iyo filime yamuhesheje ibihembo byinshi).
Cadillac
Records (2008) – Yakinnyemo nka Etta James.
Obsessed
(2009) – Yakinnyemo nka Sharon Charles.
2.
Filime za Animation yatanze ijwi (Voice Acting)
Epic
(2013) – Yavuze ijwi rya Queen Tara.
The
Lion King (2019) – Yavuze ijwi rya Nala.
Mufasa:
The Lion King (2024 - iteganyijwe) – Azongera kuvuga ijwi rya Nala.
3.
Filime zifitanye isano n’umuziki we (Concert & Visual Films)
Life
Is but a Dream (2013) – Documentary ya Beyoncé ubwe.
Homecoming:
A Film by Beyoncé (2019) – Filime ya Netflix yerekanaga imyiteguro ye ya
Coachella.
Black
Is King (2020) – Filime ye y’umuco n’ubuhanzi ishingiye ku muziki we wo muri
The Lion King: The Gift.
Renaissance:
A Film by Beyoncé (2023) – Filime irebana n’urugendo rwe rwa Renaissance Tour.
Nubwo
Beyonce yabaye umukinnyi w’igitangaza, ni umwe mu bahanzikazi beza Isi yagize
bikagaragarira mu mubare w’ibihembo yegukanye ndetse n’abitabira ibitaramo
akorera hirya no hino ku Isi.
Beyonce yavuye mu mwuga wo gukina filime n'ubwo atigeze abitangaza
TANGA IGITECYEREZO