Muhire Kevin yahishuye amabanga akubiye mu rupapuro yashikirijwe na Nsabimana Aimable mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC.
Ku wa Kabiri
itariki 11 Werurwe 2025 InyaRwanda TV yasuye Muhire Kevin, mu kiganiro
yagiranye nayo,yahishuye amwe mu magambo yari akubiye mu
gapapuro yahawe na Nsabimana Aimable ubwo rwari rwabuze gica hagati ya
APR FC na Rayon Sports.
Muhire Kevin
yagize ati “Icya mbere cyari cyanditseho ni uko bari bansabye gukina ariko
nirinda nkagabanya gukoresha imbaraga nyinshi cyane. Icya kabiri hariho ko mu
gihe twatakaje umupira nari guhita nihutira gusubira inyuma nkafunga nimero 19 Pichou
wabo na 25 Dauda Soussif. Icya gatatu barambwira ngo nirinde gusabira umupira
mu kibuga cyacu.
Andi
magambo yari muri ako gapapuro bari bamwiye ngo negere Iraguha Hadji, kuko
nakoreshaga imbaraga nyinshi njya iburyo n’ibumoso bansaba kumwegera ngo
dufatanye.
Benshi bazi
ko ari Robertinho wanyoherereje ako gapapuro, Oya! Ni Ayabonga wansabaga ko
nagabanya gukoresha imbaraga nyinshi cyane ko nari mvuye mu mvune maze ako
gapapuro agaha Aimable arakanzanira. Ntabwo biriya ari ibintu byatunguranye
cyane kuko no ku Mugabane w’Iburayi barabikora''.
U bwo haburaga iminota 10 ngo iminota 90 igere, abakunzi ba APR FC batashywe n’ubwoba
nyuma yo kubona Muhire Kevin wari wazonze ikipe yabo ahawe agapapuro batekereza
ko kari kariho amayeri Rayon Sports iza gukoresha ireba uko yatsind APR FC.
Umukino warangiye
ari ubusa ku busa ku mpande zombi maze Rayon Sports ikomeza kuba ku mwanya wa
mbere n’amanota 43 maze APR FC iguma ku wa Kabiri n’amanota 41.
TANGA IGITECYEREZO