Abaturage bari mu gahinda nyuma y’ibyago byabereye i Oron, muri Leta ya Akwa Ibom muri Nigeria, aho umushumba w'itorero rya gikirisitu rya Redeemed Christian Church of God (RCCG) bivugwa ko yishe umugore we amutemye, aho yamukekagaho kumuca inyuma.
Ibi byabaye ejo ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, aho ukekwaho icyaha, Victor Okoh, ufite imyaka 42, yahise atabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa polisi bwa Akwa Ibom nyuma yo guhamagarwa n’abaturage batabazaga.
Polisi yahageze ahagana mu ma Saa Tanu n'iminota 20 za mu gitondo, aho basanze umurambo wa nyakwigendera, Victoria Okoh w’imyaka 38, uryamye imbere y’inzu.
Inkuru dukesha Igbere TV, ivuga koiperereza ry'ibanze ryerekana ko uyu mushumba ukekwaho gutemesheje umugore we umuhoro, mu byo benshi bavugaga ko ari igikorwa kidafite ishingiro kandi cy’ubunyamaswa, yasanzwe yihishe mu gisenge cy’inzu maze agahita atabwa muri yombi.
Umuhoro wakoreshejwe
muri ubu bwicanyi wajyanywe na polisi mu rwego rwo kuwukoresha mu iperereza
no nk’ikimenyetso mu rukiko. Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise
ujyanwa mu bitaro kugira ngo hakorwe isuzuma nyuma y’urupfu m ugihe iperereza rigikomeje.
Komiseri
wa Polisi, CP Baba Mohammed Azare, yamaganiye kure icyo gikorwa, yemeza ko
ubutabera buzatsinda. Yakomeje aburira abaturage abasaba kwirinda ihohoterwa
rikorerwa mu ngo, anabagira inama yo gushaka inzira z’amahoro mu gukemura
amakimbirane aho kwitabaza inzira mbi ziganisha ku kumena amaraso.
Ubuyobozi kandi bwashishikarije abaturage gukomeza kuba maso no kumenyesha inzego zishinzwe umutekano ibikorwa ibyo ari byo byose biteye inkeke.Ni mu gihe abaturage bavuga ko ibyo uyu mu pasiteri yashinjaga umugore we nta shingiro bifite ngo kuko mu imyaka yose bamaranye uyu mugore yari uw'imico myiza ndetse ari indahemuka.
TANGA IGITECYEREZO